DRC: Ubwoba bwatashye abatuye Goma
Mu Mahanga

DRC: Ubwoba bwatashye abatuye Goma

KWIZERA JEAN DE DIEU

January 23, 2025

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Goma batangiye kugira ubwoba ko intambara ishobora kuba ibasatiriye nyuma y’aho M23 ifatiye Umujyi wa Sake uri mu Bilometero 25 gusa uvuye i Goma.

Bamwe mu baturage batangiye guhunga ku wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025 ubwo M23 yafataga Sake. Icyo gihe ni nabwo FARDC, Wazalendo n’ingabo z’Abarundi batangiye gushyira imbunda ziremereye mu nkengero z’Umujyi wa Goma bazihunza Sake yamaze gufatwa.

Benshi mu bahungaga, batwaraga ibiri mu nzu byose cyane ko ari intambara imaze imyaka irenga 30 basa n’abamaze kumenyera, bakavuga ko aho bagiye hose basanga intambara cyangwa bo ikahabasanga.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2024, ni bwo mu Mujyi wa Goma hazindukiye urujya n’uruza rutari rusanzwe rwari urw’abantu n’imodoka zikoreye intwaro ziremereye bitera bamwe ubwoba.

Umwe mu bari i Goma, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’aho M23 ifatiye Umujyi wa Sake ari  bwo ibintu byabaye nk’ibihinduka i Goma, haba igisa n’akajagari k’abaturage n’imodoka z’ingabo zirimo iza UN.

Yagize ati: “Hano birakaze, hari akajagari kenshi cyane, kuko ubu tuvugana ndi i Goma ariko ntabwo byoroshye, abantu bafite ubwoba cyane.”

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo, hari urujya n’uruza nk’ibisanzwe ariko nta muntu uri kwambuka ajya i Goma , uretse abari kuza mu Rwanda batashye kubera umuvundo uri mu Mujyi wa Goma ahegereye u Rwanda.

Kugeza ubu M23 ni yo iri kuyobora Umujyi wa Sake uri mu Bilometero 25 uvuye mu Mujyi wa Goma, Sake akaba ari yo ifatwa nk’Umujyi wa Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uko gufata uwo Mujyi byatumye abaturage n’ingabo za Leta, Wazalendo n’ingabo z’Abarundi bose berekeza i Goma bashaka ahantu hari umutekano.

Uku gufatwa k’Umujyi wa Sake kandi, byatumye Leta ya Congo ihagarika ubwikorezi bw’amato yo mu kiyaga cya Kivu kubera umutekano muke.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA