DRC yagabye ibitero ku basivili ikimara gusinya amasezerano na AFC/M23
Amakuru

DRC yagabye ibitero ku basivili ikimara gusinya amasezerano na AFC/M23

KAMALIZA AGNES

October 15, 2025

Kuri uyu wa Gatatu, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FRDC), zagabye ibitero by’indege z’intambara mu bice bituwe n’abaturage no ku birindiro by’Ihuriro ry’umutwe  AFC/M23 biri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo  nyuma y’amasaha make gusa basinye amasezerano y’agahenge i Doha muri Qatar.

Itangazo ryashizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko ibyo bitero byagabwe n’indege yo mu bwoko bwa  Sukhoi-25, ibindi bisanzwe byo ku butaka bigabwa mu bice byayo nka; Kadasomwa, Lumbishi na Kasake.

Iryo tangazo ryagize riti: ”Ubu bushotoranyi buragaragariza Isi ko Kinshasa yahisemo kwirengangiza nkana amasezerano y’amahoro.”

Kanyuka  yahamagariye Imiryango Mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa kureba ibyo bikorwa bya DRC, agaragaza ko ubuzima bw’abasivile bakomeje kuhatikirira ashimangira ko ibyo bitero biba bigamije kurasa mu baturage kandi bikomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

AFC/M23 kandi yahamagariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bafatanyabikorwa bari guharanira amahoro ya DRC kutarenza ingohe ibyo bikorwa bya Kinshasa, ishimangira ko izakomeza kurinda abaturage bayo mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ibyo bitero bigabwe nyuma yuko intumwa za DRC n’iz’Ihuriro AFC/M23, bemeranyije gushyiraho urwego ruhuriweho ruzagenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ibyo biganiro byahuje impande zombi  byatangiye ku wa 13 Ukwakira,i Doha muri Qatar bikaba byari byafashwe nk’umusaruro icyiciro cya Gatanu cy’ibiganiro nubwo ako gahenge katubahirijwe.

Ni mu gihe nyuma y’ibyo biganiro by’amahoro Kanyuka, yatangaje ko yizeye ko DRC izahagarika ibitero ku basivili kubera ayo masezerano kandi yizeye ko bizagerwaho.

DRC yagabye igitero nyuma y’amasaha make isinye ku masezerano y’agahenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA