Kuva taliki 01 Gicurasi 2023, Kompanyi icuruza serivisi z’isakazamashusho n’ibikoresho bijyana na ryo “DSTV-Rwanda” yamanuye ibiciro muri gahunda yo korohereza buri Muturarwanda kuyitunga no gufata ifatabuguzi mu buryo bworoshye .
DSTV-Rwanda ni yo Kompanyi yatangiye bwa mbere mu Rwanda kwerekana amashusho ariko kubera igiciro cy’ifatabuguzi nta bwo byari byoroheye buri wese kuyitunga.
Nyuma y’urugendo rusanga iimyaka 26, hatangijwe gahunda igaragaza ko ubu DSTV-Rwanda ari iya bose kuko buri Muturarwanda mu rwego rwe yabasha kuyitunga.
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo n’abanyamakuru batandukanye cyabereye muri Marriot Hotel, taliki 02 Gicurasi 2023, Umuyobozi mukuru wa Tele10 na DSTV Rwanda, Muhirwa Augustin yatangaje ko ibi babikoze kugira ngo bagere kuri buri Muturarwanda wese. Ati : “Intero yacu ni DSTV ni iya bose, turifuza ko buri Muturarwanda wese ayitunga”.
Yasobanuye ko icyo bakoze ari ukugenda bashyira amashene (Channels) mu byiciro hanyuma bagashyiraho ibiciro byoroheye buri wese mu rwego rwe.
Aya mashene yashyizwe mu byiciro ndetse bihabwa n’amazina y’Ikinyarwanda nk’uko Muhirwa abitangaza.
Hari “DSTV Isange” ifatabuguzi ni ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda rivuye ku bihumbi 14,700. Hari kandi “DSTV Iwacu” aho ifatabuguzi ryavuye ku bihumbi 23,500 riba ibihumbi 10.
Kuri “DSTV Inganji”, ifatabuguzi ryavuye ku bihumbi 31 riba ibihumbi 20. Hari kandi “DSTV Ishema” aho ifatabuguzi ryavuye ku bihumbi 65 rikaba ibihumbi 30.
Ifatabuguzi rindi ni “DSTV Premium” ryavuye ku bihumbi 105 riba ibihumbi 100.
Muhirwa Augustin yatangaje ko kuri DSTV Rwanda hariho amashene y’ibyiciro byose harimo amakuru, imikino, imyidagaduro, za Filimi, ibiganiro mbarankuru n’ibindi bitandukanye.
DSTV Rwanda ifite gahunda yo gukomeza ubukangurambaga aho bazazenguruka mu bice byose by’igihugu bereka Abanyarwanda ibyiza byo gutunga DSTV.
N’ubwo ibiciro byatangiye kubahirizwa, iyi gahunda izatangiza ku mugaragaro taliki 05 Gicurasi 2023 muri “Car Free Zone” mu Mujyi wa Kigali.
Ku bifuza gutunga bwa mbere DSTV barasabwa ibihumbi 25 y’amafaranga bikubiyemo ibikoresho byose, kubimanika ndetse n’ifatabuguzi “Iwacu” ry’ibihumbi 10. Ibi bikoresho bikaba biboneka ahantu hose mu gihugu.