Dukomeze tugere ku byiza birenzeho turi kumwe- Muyoboke Alex
Imyidagaduro

Dukomeze tugere ku byiza birenzeho turi kumwe- Muyoboke Alex

MUTETERAZINA SHIFAH

April 15, 2024

Muyoboke Alex umujyanama w’abahanzi batandukanye yishimiye ko yegukanye igihembo cya Manager mwiza w’umwaka cyatanzwe n’abategura ibihembo bya East Africa Entertainment, aboneraho guteguza abakunzi be bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuba hafi kugira ngo bazagerane ku byiza birenze ku byo bagezeho.

Ni ibihembo byitwa East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA), byatangiwe i Nairobi muri Kenya mu ijoro rya tariki 14 Mata 2024.

Uyu mugabo usanzwe ufatwa nk’umunyabigwi mu bujyanama bw’abahanzi ndetse no guharanira inyungu zabo, yishimiye kwakira igihembo kivuye muri iyo mirimo amazemo imyaka irenga 10 nk’uko abisobanura.

Ati “Ndanezerewe cyane kuba nahembwe nka ‘manager’ mwiza mu bihembo bya East Africa Entertainment Award, mu myaka 18 maze muri aka kazi, mureke dukomeze twakire n’ibindi byiza biruseho turi kumwe. Ndabashimiye cyane East Africa Arts Entertainment Awards.”

Ni ibihembo Muyoboke Alex yari ahatanyemo na Chiki wo muri Kenya, Babu Tale wo muri Tanzania na Nzeyimana Ismael wo mu Burundi, akaba yishimira ko acyuye icyo gihembo nyuma y’igihe kitari gito ari umujyanama w’abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda, u Burundi n’abo muri Uganda.

Uretse Muyoboke Alex mu bandi begukanye ibihembo harimo abanyarwanda nka The Ben wegukanye igihembo cy’umuntu ufite indirimbo yagize amashusho meza muri East Africa, Amb Alliah Cool  wahembwe nk’umukinnyi mwiza wa Filime  mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Producer Kozze n’abandi.

Uretse aba Banyarwanda begukanye ibihembo muri ayo marushanwa, hari n’abandi bayitabiriye umwaka ushize, barimo Butera Knowless, Bruce Melodie na Bwiza.

Muri iryo rushanwa 50% by’abatoye baba batoreye kuri murandasi, mu gihe indi 50% igenwa n’akanama nkemurampaka. Kimwe mu ntego

z’ibihembo bya East Africa Arts Entertainment Awards, ni ugushyigikira urugendo rw’iterambere ry’abahanzi bakorera umuziki ku mugabane w’Afurika by’umwihariko mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Muyoboke Alex yafashije abahanzi batandukanye barimo The Ben, Charly na Nina, Tom Close, Davis D, Urban boys n’abandi, akaba abonye igihembo muri ako kazi amazemo imyaka 18 agakora.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA