Dusengiyumva yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
Politiki

Dusengiyumva yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

NYIRANEZA JUDITH

December 15, 2023

Dusengiyumva Samuel yagizwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, asimbuye Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Dusengiyumva Samuel yegukanye uyu mwanya ku majwi 532 mu gihe Rose Baguma bari bahanganye yagize 99, ay’imfabusa yabaye 7.

Abaye ugiye kuyobora Umujyi wa Kigali wa 13 kuva u Rwanda rwabona ubwigenge.

Ni nyuma yuko Abajyanama bashya b’Umujyi wa Kigali baraye bagizwe Abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Ayanone Solange barahiriye inshingano nshya kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023 barahiye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 tariki 2023.

Ayo makuru yagiraga ati: “Mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, Urukiko Rukuru rumaze kwakira indahiro za Bwana Dusengiyumva Samuel na Madamu Ayanone Solange baraye binjiye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.”

Ni nyuma y’uko Dusengiyumva yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere yongeye kumugirira, kuko yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC.

Ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku cyizere mwongeye kungirira cyo kuba Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali. Ndabizeza kuzakorana umurava muri izi nshingano”.

Ayanone Solange yakoreye ibinyamakuru birimo Radio Rwanda, Deutshche Welle na Isango Star.

Dusengiyumva na Ayanone baraye bagizwe abajyanama b’uyu Mujyi, basimbura Pudence Rubingisa wari Meya wawo na Dr Mpabwanamaguru Merard wari Visi Meya ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA