Dushimimana Lambert waraye asimbujwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba mu ijoro ryahise tariki ya 23 Ugushyingo 2024, yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame ku myitwarire idahwitse yaba yaragaragje ndetse anamushimira ikizere yari yaramugiriye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’ kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, Dushimimana Lambert yagize ati: “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame ku mahirwe mwampaye yo gutanga umusanzu mu miyoborere y’Igihugu. Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima, z’aho nitwaye binyuranyije n’indangagaciro z’Umuryango RPF Inkotanyi. Ndabizeza kutazahwema gukomeza gukorera u Rwanda.”
Dushimimana yayoboye Intara y’u Burengerazuba kuva muri Nzeri 2023, akaba yasimbuwe na Jean Bosco Ntibitura.
Binyuze mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ry’ejo wa Gatandatu, nibwo Dushimimana yasimbujwe.
Ryagize riti: “None ku wa 23 Ugushyingo 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize, Jean Bosco Ntibitura Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.”
Dushimimana Lambert yari yaragizwe Guverineri avuye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena.
Yabaye Umushinjacyaha, akora muri Minisiteri y’Ubutabera no muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.