EAC iraganira kuri Politiki y’iterambere ry’ubwenge buhangano
Politiki

EAC iraganira kuri Politiki y’iterambere ry’ubwenge buhangano

KAYITARE JEAN PAUL

April 1, 2026

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uraganira ku iterambere ry’ikoranabuhanga rizwi nk’Ubwenge buhangano (AI) n’uko za Kaminuza zaba Ibigo by’icyitegererezo mu Karere mu bijyanye na AI. Byagarutsweho mu nama ya Kane irimo kubera i Kigali muri Convention Center, kuva wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026.

Ni inama yigaga ku bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya no guhamagarira abantu kwinjira mu cyerekezo gishya cy’iterambere ry’ikoranabuhanga mu Karere binyuze mu gutangiza ku mugaragaro Ihuriro ry’Ubwenge buhangano mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC AI Alliance).

Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti ‘Gukoresha neza ubwenge buhangano (AI) mu kubaka Afurika y’Iburasirazuba irambye, irimo bose kandi iteye imbere mu guhanga udushya.’ Abitabiriye inama barenga 450 barimo abafata ibyemezo, abashakashatsi, abahanga mu guhanga udushya, abayobozi b’inganda n’abafatanyabikorwa mu iterambere baturutse mu bihugu 8 bigize EAC.

Itangazo rya EAC rigenewe Abanyamakuru, rigaragaza ko ku munsi wa mbere, abitabiriye inama bagaragaje neza ko Afurika igomba kuva ku kuba umuguzi w’ikoranabuhanga igahinduka umucuruzi waryo. Igira iti: “EAC AI Alliance yashyizweho nk’igisubizo ku kibazo cy’igihe kirekire cy’uburyo ibihugu byakoraga ukwabyo, bikagabanya ingaruka z’ishoramari mu bwenge buhangano.”

Andrea Aguer Ariik Malueth, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa EAC ushinzwe ibikorwaremezo, ubukungu n’imibereho myiza na politiki, yavuze ko iri huriro ari intambwe ikomeye igaragaza ibikorwa bihuriweho kandi bifite imbaraga ku rwego rw’Akarere. Ati: “Iri huriro rizahuza za guverinoma, za kaminuza, inganda n’abafatanyabikorwa mu iterambere rihuriweho n’Akarere.”

Iri huriro rishingiye ku musingi washyizweho na gahunda y’imyaka itatu ya EAC yo guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, yahuguye urubyiruko rusaga 4,000 inahuza ibigo byigenga birenga 300 na za kaminuza zirenga 100.

EAC ihamagarira Kaminuza kuba Ibigo by’icyitegererezo mu bwenge buhangano

Mu nama y’iminsi itatu ibera i Kigali, Kaminuza zo mu bihugu bya EAC zasabwe kuba Ibigo by’ingenzi mu Karere hagamijwe guteza imbere ubwenge buhangano mu burezi no mu bushakashatsi.

Prof. Idris Rai, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo wa Inter-University Council for East Africa (IUCEA), yavuze ko AI ifite amahirwe akomeye yo guteza imbere ubukungu, kunoza serivisi za Leta no kongera ubushobozi bw’Akarere mu guhangana ku rwego mpuzamahanga.

IUCEA ifatanyije na EASTECO na GIZ binyuze muri EAC AI Alliance, itangaza ko Kaminuza zizatoranywa zizaba ibigo nyamukuru bizateza imbere ubushakashatsi bw’ubwenge buhangano, gutegura urubyiruko rufite ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo, no gukoresha AI mu buryo burambye.

Hazaterwa intambwe iganisha ku gushyiraho ikigo cy’indashyikirwa cya Afurika y’Iburasirazuba mu bwenge buhangano, kigamije gutuma aka Karere kadakomeza kuba umuguzi w’ikoranabuhanga. Norman Schappel, Umuyobozi mu Kigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ Rwanda) agira ati: “AI si igisubizo cyonyine, icyo ikora giterwa n’uko tuyikoresha, n’ubumenyi tuyifiteho mu gukemura ibibazo.”

Abatanze ibiganiro bagaragaje ko hakenewe ibigo byinshi bihanga udushya (Innovation Hubs), uburyo bwo gutera inkunga n’ubufatanye bukomeye hagati ya za kaminuza n’inganda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA