Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC, uriga uburyo bwo guteza imbere ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere mu gihe cy’imyaka 10.
Ni ingamba zigamije guhangana n’ingaruka z’ibihe bidasanzwe, kongera ubushobozi bwo kwihanganira izo ngaruka no gushyigikira impinduka z’iterambere rirambye mu bukungu bw’Akarere.
Raporo yo mu 2023 yakozwe n’Umuryango ‘World Meteorological Organization (WMO)’ igaragaza ko imihindagurikire y’ikirere iri gutwara igihombo kinini Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Ibihugu bya Afurika bitakaza hagati ya 2% na 5% by’umusaruro mbumbe (GDP) buri mwaka bitewe n’ihindagurika ry’ibihe. Ni mu gihe kandi kugeza kuri 9% by’ingengo y’imari y’ibihugu ishyirwa mu guhangana n’ibiza aho gushyirwa mu bikorwa by’iterambere rirambye.
Muri Afurika y’Iburasirazuba, biteganyijwe ko igihombo kizagera hagati ya 2% na 4% by’umusaruro mbumbe buri mwaka bitarenze 2040. Mu 2019, amapfa yibasiye abarenga miliyoni 15, naho imyuzure yo mu 2020 yatumye abantu barenga 300,000 bava mu byabo, ihungabanya ubuhinzi, ubuzima n’ibikorwaremezo.
Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Bidukikije (UNFCCC), mu 2022 cyatangaje ko abagera kuri miliyoni 4.7 mu bihugu bigize EAC bahura n’ibibazo bihoraho kandi biterwa n’ikirere. Uyu mubare uzarushaho kwiyongera kubera kwinjira kw’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Izi ngaruka zifitanye isano n’imiterere y’ubukungu bw’Akarere, kuko abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage batunzwe n’ubuhinzi bushingiye ku mvura ndetse n’imirimo yibasiwe n’ikirere. Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba gatanga munsi ya 4% by’imyuka ihumanya ikirere ku Isi. Biteganyijwe ko ubushyuhe buzamuka buzagabanya umusaruro w’imyaka nk’ibigori n’ibishyimbo hagati ya 10% na 20% bitarenze 2050.
Mu nama y’iminsi 4 yahuje ibihugu bigize Umuryango wa EAC ku bufatanye na GIZ, yatangiye kuwa Kane tariki 26 Werurwe 2026 i Arusha muri Tanzania, William Tayebwa, umuyobozi wungirije ushinzwe umusaruro n’ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya EAC muri Uganda, yasabye ko hashyirwaho politiki zihuriweho n’ingamba zihamye zo guhangana n’ingaruka z’ikirere no kongera ubushobozi bw’Akarere.
Simon Kiarie, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe inzego zitanga umusaruro muri EAC, yavuze ko iyi gahunda izashyira mu bikorwa Politiki y’Imihindagurikire y’Ikirere, iyihindure ibikorwa bifatika n’ishoramari. Yongeyeho ko EAC izafasha ibihugu kubona inkunga z’imari zijyanye n’ikirere binyuze mu gutegura imishinga ifatika kandi ishobora gushorwamo imari.
Susanne Wallenoeffer, umuyobozi wa gahunda ya GIZ EAC4Nature, yashimangiye ubufatanye bwa GIZ na EAC mu guteza imbere ibikorwa byo kurengera ikirere no gukomeza ubumwe bw’Akarere. Gahunda ya GIZ igena uburyo Akarere kongera ubushobozi bwo kwihanganira ibiza, iterambere ritangiza ibidukikije (low-carbon), no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima rutunga abaturage.
Iyi nama yanemeje raporo y’Akarere ku ruhare rwa EAC mu nama ya 30 y’ibiganiro mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe (COP30), inemeranya ku murongo umwe mu biganiro mpuzamahanga biri imbere bijyanye n’ikirere, harimo inama ya 64 y’inzego za siyansi n’ishyirwa mu bikorwa, ndetse na COP31 izabera muri Turukiya.
Ubuyobozi bwa EAC buteganya gutegura indi nama yo kwemeza burundu iyi gahunda bitarenze Kanama 2026, mbere yo kuyishyira mu bikorwa ku mugaragaro.