Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko wungutse miliyoni zisaga 800 $ mu gihembwe cya mbere cya 2025, nyuma y’aho ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 47%.
Ibiro bikuru bya EAC byatangaje ko habonetse umusaruro ushimishije w’ubucuruzi bwo hanze y’uyu Muryango, aho mu gihembwe cya mbere cya 2025 wabonye asaga miliyoni 800 $, ugereranyije n’igihombo cya miliyari 4.0 zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2024.
Itangazo rya EAC yageneye abanyamakuru ku wa 04 Kanama 2025, rigaragaza ko inyungu yaturutse ku mpinduka zishingiye ku mikorere myiza y’ibyoherezwa mu mahanga, izamuka ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ndetse no kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko hagati y’ibihugu bigize EAC.
Imibare itangazwa na EAC buri gihembwe by’umwihariko kuva muri Mutarama-Werurwe 2025, yerekana ko ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 47.3% bigera kuri miliyari 17.7 $.
Ibyinjiye byazamutse ku kigero cya 4.6% bigera kuri miliyari 16.8.
Raporo ya EAC igaragaza ko ibyoherejwe mu mahanga byazamutseho 48.1% naho ibyongeye koherezwa biturutse muri EAC bizamukaho 32.4%.
Bigaragaza ko habayeho kongera umusaruro w’ibyoherejwe no kongera agaciro ku bicuruzwa.
Iyo raporo igira iti: “Ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika (Intra-African trade) bwagize uruhare runini muri ibi bisubizo byiza.
Ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bwazamutseho 53.9% bugera kuri miliyari 9.5 $. Ubu buhagaze kuri 27.5% by’ubucuruzi bwose bwa EAC.
Ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC bwonyine bwazamutseho 53.6% bugera kuri miliyari 5.2 $, bigaragaza intambwe imaze guterwa mu kwihuza k’Akarere no gukuraho inzitizi z’ubucuruzi.”
Ubushinwa bwakomeje kuba umufatanyabikorwa mukuru w’ubucuruzi bwa EAC muri icyo gihembwe, bukurikirwa na Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Ubuhinde, Afurika y’Epfo n’Ubuyapani.
Bwa mbere mu bihe bishize, EAC yagaragaje ko yungutse miliyari 1.8$ mu bucuruzi yakoranye n’u Bushinwa.
Ibyo byatewe n’izamuka ry’ibyoherejwe mu Bushinwa no kugabanuka kw’ibitumizwa.
Ibindi bihugu byoherejwemo ibicuruzwa byinshi bya EAC, ni Afurika y’Epfo, Hong Kong na Singapore.
Ni mu gihe ibituruka hanze byiganje cyane mu bikomoka kuri peteroli, imodoka, imashini n’ibikoresho bya pulasitike.
Raporo ya EAC yerekana ko ubucuruzi bwiganje ari amabuye y’agaciro, ibikomoka ku buhinzi, imashini, byose hamwe bigize hejuru ya 50% by’agaciro k’ubucuruzi bwose.
Impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro mu mwaka wa 2024 yari kuri 13.5%, ivuye kuri 6.3% mu 2023.
Ibi byatewe ahanini n’izamuka rikabije ry’ibiciro muri Sudani y’Epfo (99.9%) n’Uburundi (20.8%).
Igipimo nyamukuru cy’izamuka ry’ibiciro kitabariwemo ibiribwa n’ingufu cyari kuri 28.9% muri Werurwe 2025, naho izamuka ry’ibiciro ku biribwa ryari kuri 49.4%.
Ibiciro by’ingufu n’iby’amazi n’amashanyarazi byari biri kuri 3.3%, bikaba bitarigeze bihinduka cyane.
Mu bijyanye n’imimerere y’ifaranga, raporo ya EAC igaragaza ko ubwinshi bw’ifaranga buri mu maboko y’abaturage bwazamutseho 10.1% mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Bigaragaza ko amafaranga ari ku isoko yiyongereye mu bihugu bigize EAC.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka rya 21.1% ry’inguzanyo igenewe Leta, bigaragaza gukomeza gutera inkunga ibikorwa bya Leta.
Inguzanyo yagiye mu rwego rw’abikorera nayo yazamutseho 5.5%, bigaragaza ko urwego rw’abikorera rutangiye kwiyuburura.
Umutungo wa EAC uri mu mahanga (net foreign assets) wiyongereyeho 18.1%, bitewe ahanini n’amafaranga yoherezwa n’abaturage baba hanze (remittances) n’andi yinjira avuye hanze.
Itangazo rya EAC rigenewe abanyamakuru rikomeza rigira riti: “Imikoreshereze y’inguzanyo mu byiciro by’ubukungu yagaragaje imigendekere itandukanye ariko iganisha ku byiza.”
Ubuhinzi bwazamutseho 6.6%, bigaragaza ko bufashwa mu rwego rwo guteza imbere ibiribwa no gutunganya umusaruro.
Inguzanyo zagiye mu bwubatsi zazamutseho 17.5%, naho izo mu miturire (real estate) zazamutseho 4.8%.
Ubucuruzi bunini n’ubuciriritse bwahawe inguzanyo nyinshi, bwazamutseho 9.6%.
Ni mu gihe urwego rw’inganda rwabonye izamuka rito cyane ry’inguzanyo, aho riri kuri 0.5%.
Urwego rw’ingo n’abaturage ku giti cyabo ni rwo rukomeje kuba urufite imyenda myinshi kurusha izindi, aho rufite inguzanyo zingana na miliyari 13.8 $, rukurikirwa n’urwego rw’ubucuruzi bunini n’ubuciriritse rufite miliyari 7.9 $.