Umuhanzi akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda, Eddy Kenzo yatangaje impamvu yamuteye kwanga amasezerano yahawe yo gukorana na sosiyete mpuzamahanga zifasha abahanzi ku bijyanye n’umuziki abenshi bafata nk’amahirwe akomeye ashimangira ko zitamuha ubwisanzure mu muziki.
Ni sisiyete zitandukanye zirimo Sony Music na Universal Music Group, zagiye zisaba Kenzo gukora amasezerano yo gukorana na we ariko akanga kuyasinya avuga ko bihundura umuhanzi nk’uri muri gereza.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Galaxy FM tariki 17 Ugushyingo 2025, Kenzo yagize ati: “Abahanzi benshi basinyiye izo nzu baba bameze nk’abari mu buroko. Labels nka Sony Music, Universal n’izindi zagerageje kunyegera, ariko nanze kuzakira. Sinabasha kubana n’umuvuduko n’igitutu bigendana no gusinya muri record label.”
Kenzo yavuze ko ayo masosiyete akomeye ahora yibanda ku nyungu zayo bwite, kandi zigashyira inyungu z’amafaranga imbere y’iterambere ry’ubuhanzi, anatanga ingero z’abahanzi bagizweho ingaruka mbi n’ayo masezerano.
Ati: “Abahanzi nka Tekno ntacyo bungutse nubwo basinye muri Sony Music na Universal. Ahubwo byatumye ava mu muziki.”
Kenzo yashimangiye ko kuba yigenga ari byo byamuhaye ubwisanzure bwo gufata ibyemezo nta gitutu, bityo akubaka umuziki we ku buryo yishimira kandi yigengaho.
Eddy Kenzo yagiye yanga gusinya aya masezerano mu bihe bitandukanye kuva mu 2021, akaba avuze ibi mu gihe ari mu bazahatanira ibihembo bya Grammy Awards aho agiye kwitabira iryo rushanwa ku nshuro ya Kabiri.
Hari abahanzi bo mu Rwanda bagaragaje iki kibazo
Uretse Eddy Kenzo hari abandi bahanzi barimo n’abo mu Rwanda bagaragaje ko izo sosiyete mpuzamahanga zidindiza iterambere ry’abahanzi barimo Alyn Sano wanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga muri Nyakanga 2025, agaragaza ko ashobora kureka umuziki.
Sano yasobanuye ko byari byashingiye ku masezerano yagiranye n’inzu ifasha abahanzi, yatumye ibikorwa bye bidindira ndetse na bimwe mu bihangano bye bikaba bikiri mu maboko yayo.
Icyo gihe yagize ati: “Ni ibintu bimaze igihe. Nagiranye amasezerano na ‘label’ yo muri Amerika ariko nyuma nza gusanga nta kintu na kimwe bari kumfasha uretse gusubiza inyuma umuziki wanjye. Mu minsi yashize narebye uko byagize ingaruka ku muziki wanjye, mbona ntabyihanganira na gato. Ariko ubu turi mu biganiro, nizeye ko bizarangira amahoro.”
Umuhanzi nyarwanda Mike Kayihura mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa X muri Nyakanga 2025 na we yagaragaje ukutishimira imikoranire n’inzu zifasha abahanzi.
Icyo gihe yaranditse ati: “Maze imyaka itatu ntasohora indirimbo bitewe n’amasezerano nasinye. Natekerezaga ko azagura ibikorwa byanjye ariko ahubwo yangize imbohe[…].”
Amakuru ahari avuga ko abenshi muri aba bahanzi bahura n’ibyo bibazo birangira bagiye mu manza batakazaho amafaranga ari make, kugira ngo kubona ubwigenge.
Ku rundi ruhande ariko hari n’abahanzi bagiye bagaragaza ko kugira imikoranire n’inzu zitunga umuziki cyangwa zifasha abahanzi mu iterambere ryabo, iyo amasezerano basinye yubahirijwe ku mpande zombi biteza imbere abahinzi kandi bikazamura abareberera inyungu ze.

