Eddy Kenzo yabwiye Bebe Cool ko akora umuziki adakora ihangana
Imyidagaduro Mu Mahanga

Eddy Kenzo yabwiye Bebe Cool ko akora umuziki adakora ihangana

MUTETERAZINA SHIFAH

July 23, 2025

Umuhanzi Eddy Kenzo, yasubije Bebe Cool uherutse kuvuga ko adakunzwe ku rwego rw’Isi, ko ahubwo yakabirijwe, amusubiza ko akora umuziki adakora ihangana.

Eddy Kenzo, mu ndirimbo nka Sitya Loss, Weekend, Stamina, n’izindi, avuga ko akora umuziki atitaye ku bivugwa.

Mu minsi ishize, Bebe Cool, yagize ikiganiro kuri Tiki Talk, avuga ko Eddy Kenzo, atari umuhanzi mpuzamahanga, ko ahubwo yakoze umuziki mu bihe bitarimo abanyabigwi hanyuma agakabirizwa.

Ubwo yari mu kiganiro na Sanyuka Tv, Eddy Kenzo, yasabwe kugira icyo abivugaho, avuga ko we yakoze umuziki adahanganye ahubwo awukora ukivugira.

Yagize ati: “Buri muntu afite uburenganzira bwo kureba no gusesengura ibintu uko abyumva, bityo niba yavuze ko ntari mpuzamahanga, ashobora kuba afite ukuri mu bujiji bwe. Njye sinshinzwe ubujiji bw’abantu.”

Icyiza ni uko ibimenyetso n’ukuri ku byo maze kugeraho biriho, bityo nta mpamvu yo kujya impaka ku magambo nk’aya Bebe Cool.”

Agaruka ku cyo amafaranga guverinoma iteganya guha abahanzi azakoreshwa, Eddy Kenzo, yasobanuye ko ari ayo kuzakoresha mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere, birimo kwihugura mu bijyanye n’ubuyobozi, kongera ubumwe ndetse no gushyiraho itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge n’ibindi.

Uwo muhanzi agarutse kuri ibi, nyuma y’uko amaze iminsi anyeganyeje imbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugaragara mu mashusho ahetse umugore we Phiona Nyamutoro, mu rwego rwo kwishimira intsinzi yo guhagararira abagore b’aho akomoka muri (Nebbi district) mu Nteko Ishinga Amategeko.

Eddy Kenzo avuga ko akora umuziki adahanganye n’uwo ari we wese ahubwo akora ibimenyetso bikivugira
Eddy Kenzo yasubije Bebe Cool uherutse kuvuga ko yakabirijwe atari umuhanzi mpuzamahanga

TANGA IGITECYEREZO

  • Nitwa nshimiye
    July 24, 2025 at 3:04 pm Musubize

    Umunta akorikintu abonakocyigombakumuberacyiz cyangwasekigashyimishya umutimawe eddy kenzo mbona arimukur

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA