Mu gihe umuhanzi ukunzwe muri Uganda no mu karere Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone akomeje imyiteguro y’igitaramo cye yise Legend in Gold cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki, hagaragajwe urutonde rw’abahanzi bakwiriye kuzamusuhuza bapfukamye barimo n’abakunzwe muri Uganda no mu karere.
Ni imyiteguro ikomeje kubica bigacika mu myidagaduro yo mu gihugu cya Uganda aho umunyamakuru wa Televiziyo yitwa Chamuka Tv yo muri icyo gihugu, yavuze ko muri Uganda hari abahanzi badakwiye kuzasuhuza Jose Chameleone bahagaze, ahubwo bakwiye kuzamupfukamira nko kumwubaha ku bw’imbaraga yashyize mu muziki.
Icyatangaje benshi ni uko kuri urwo rutonde rugizwe n’abahanzi 22, hajemo abahanzi bazwi kandi bakunzwe barimo Eddy Kenzo, Remma Namakura, Weasel Manizo, Sheeba Karungi n’abandi.
Mu kiganiro Talk and Talk Show, hari hatumiwe umusesenguzi muri icyo gihugu Eddy Sendi, hanyuma umunyamakuru avuga ko abahanzi badafite indirimo zirenze eshanu badakwiye kuzasuhuza Jose Chameleone bahagaze, ahubwo bakwiye kumupfukamira.
Ubwo Eddy Sendi yabazwaga niba yemeranya n’umunyamakuru, yavuze ko bikwiye ndetse bafatanya gukora urutonde rw’abahanzi bagera kuri 22 bakwiye gupfukama.
Ati: “Abantu bakwiye kubahira umuntu imvune ze, birakwiye ko hari abahanzi bagomba kuzasuhuza Jose Chameleone bapfukamye, ni gute waba ufite uturirimbo dutanu ukamusuhuza uhagaze, ariko hari na bo bangana bamusuhuza bahagaze reka nze mbababwire.”
Mu rutonde rw’abagomba kuzasuhuza Jose Chameleon bapfukamye harimo Eddy Kenzo, Sheebah Karungi, Rema Namakula, Weasal Manizo akaba na murumuna wa Chameleone, n’abandi aho urutonde ruriho abahanzi bagera kuri 22. Aba bahanzi hamwe n’abandi bari kuri uru rutonde basabwe ko bazapfukama mu gihe cyo gusuhuza Chameleon ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki w’i Bugande.
Nubwo bimeze bityo ariko mu mboni za Sendi, asanga hari n’abahanzi bemerewe kumusuhuza bahagaze bitewe n’uko na bo ari abanyabigwi nkawe, bakaba na bo bakorewe urutonde, ruriho abahanzi bagera ku icumi, barimo Bobi Wine, Bebe Cool, Ronald Mayanja, Juliana Kanyomozi, Mariam Ndagire n’abandi.
Jose Chamelone yatangiye umuziki mu 1999 ubwo yashyiraga indirimbo ye ya mbere ahagaragara yitwa Bageya, yatunganyirijwe mu nzu itunganya imiziki ya Hills Studio i Nairobi.
Kuva ubwo Chameleone yakomeje gukora imiziki yiganjemo iy’ubuzima bwa buri munsi, yiganjemo iri mu Kigande ndetse n’Igiswahiri, ari nako yigwizaho ibihembo bitandukanye akora n’ibitaramo bitandukanye.
Uyu muhanzi aherutse kwizihiza imyaka 45 y’amavuko, anavuga ko nyuma y’imyaka itanu azakora ikindi gitaramo yizihiza imyaka 30 azaba amaze mu muziki.
Ni igitaramo yise Legend in Gold giteganyijwe kuzaba iminsi 2, uhereye tariki 30-31 Kanama 2024, Muri Serena Hotel i Kampala.