Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida
Mu Mahanga

Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida

MUTETERAZINA SHIFAH

August 22, 2024

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize Umuhanzi Eddy Kenzo Umujyanama we mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.

Ibi byatangajwe binashimangirwa n’umugore we Phiona Nyamutooro ku mugoroba w’itariki 21 Kanama 2024 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Nyamutooro usanzwe ari Minisitiri w’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro yabaye mu ba mbere bifurije Eddy Kenzo ishya n’ihirwe.

Yagize ati: “Ndakwishimiye Eddy Kenzo, ku bw’umwanya  wahawe kandi wari ukwiriye, ntewe ishema nawe nkuko bihora, urakoze nyakubahwa Kaguta Museveni.”

Eddy Kenzo ahawe iyi mirimo mu gihe yari asanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda. 

Uretse kuba Eddy Kenzo  yari aherutse guhura na Perezida Museveni mu birori Phiona Nyamutooro yari yateguye byari bigamije gushimira abamufashije, yigeze guhura no kuganira na Perezida Museveni mu 2006. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA