Umuhanzi Eddy Kenzo yagaragaje ko nubwo akomoka muri Ankole muri Uganda, iyo nyina aza kubaho igihe kirekire yari kuba avuga neza Ikinyarwanda kuko nyina yakomokaga mu Rwanda kandi yakundaga kukimuganiriza.
Yabikomojeho mu kiganiro n’itangazamakuru aherutse gukora aho yeruye agahamya ko avuka kuri nyakwigendera Brig. Gen. Chief Ali uri mu basirikare babohoye Uganda ariko kandi yabanye na nyina cyane na we witabye Imana akiri muto.
Yagize ati: “Mama wanjye avuka mu Rwanda, abamuzi bambwira ko yapfuye mfite imyaka itanu ariko hari ubwo njya nibuka uko yabaga anganiriza mu Kinyarwanda, iyo aza kuba akiraho nari kuba mvuga neza Ikinyarwanda.”
Muri icyo kiganiro, Eddy Kenzo ashimangira ko avuka kuri Brig. Gen. Chief Ali, anasobanura impamvu yakuze adakunda kugaruka ku nkuru z’umuryango avukamo.
Ati: “Yego ni byo Brig. Gen. Chief Ali ni data nanabimenye nyuma gato y’uko mama wanjye yari yitabye Imana, mbyumvana abantu mbikurikiranye nsanga ni byo.”
Uwo muhanzi avuga ko yahisemo kumara imyaka myinshi atagaragaza amakuru ajyanye na se mu itangazamakuru, kuko yashakaga kwirinda impaka cyangwa ibibazo bitari ngombwa byashoboraga kugira ingaruka ku muziki we.
Icyakora yahisemo ko bijya ahagaragara nyuma y’uko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ayatangaje ku mugaragaro.
Kugeza ubu Eddy Kenzo ni umuhanzi ubifatanya n’inshingano zo kuba Umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’ubuhanzi, ibyatangajwe tariki 21 Kanama 2024.
