Eddy Kenzo yasabwe kwibagirwa ibintu byo kugira abagore benshi
Imyidagaduro Mu Mahanga

Eddy Kenzo yasabwe kwibagirwa ibintu byo kugira abagore benshi

MUTETERAZINA SHIFAH

July 5, 2024

Se wa Nyamutooro akaba Sebukwe wa Eddy Kenzo Patrick Apecu, yasabye uyu muhanzi kwibagirwa ibintu byo kugira abagore benshi.

Ni inama uyu muhanzi yahawe na sebukwe nyuma y’ibirori byakozwe na Nyamutooro agaragariza ababyeyi be Eddy Kenzo nk’umukunzi we, banatangaza ko bizakurikirwa n’imihango yo gusaba bakanakwa.

Apecu yasabye Eddy Kenzo kuzita cyane ku mukobwa we kandi akamukunda.

 Ati: “Eddy akeneye gukunda, kwita, no gufata neza umukobwa wanjye. Icyifuzo cyanjye ni uko bazashyingiranwa imbere y’imiryango yombi, bagashyira imbere urukundo rwabo kuko urukundo ni impano nziza umuntu aha undi.”

Apecu avuga ko ari inama yagiriye Eddy Kenzo ariko kandi agashimangira ko hari ibyo akwiye kwirengagiza n’ubwo idini rye ryaba ribimwemerera.

Ati: “Namugiriye inama ku bintu byinshi ariko icy’ingenzi ni urukundo kandi no kuzirikana ko umuntu atagukunda umubangikanya n’abandi, azageregeze ibijyanye no gushaka abagore benshi abireke ntazabyigane n’ubwo tumwubaha nk’umugabo w’umuyisilamu”

Nyina wa Nyamutooro Caroline Apecu avuga ko bishimiye Eddy Kenzo kandi ko umubano wabo wari umaze igihe kinini.

Ati: “Turishimye nk’ababyeyi ku bwabo. Eddy ni umuntu wa mbere yatweretse nk’umukunzi we. Yagiye adusura mu rugo kenshi, dutewe ishema n’abo bombi kandi turanezerewe.”

Ngo impungenge se wa Nyamutooro afite ku bijyanye no gushaka abagore benshi zishingira ku mateka uyu muhanzi afite mu bijyanye n’urushako, kuko mu 2019 Eddy Kenzo yatandukanye n’umugore we Rema Namakula, kandi akaba yari yarabyaranye n’uwitwa Tracy Nabatanzi umwana w’umukobwa witwa Maya Musuuza.

Eddy Kenzo yerekanywe mu muryango wa Nyamutooro tariki 29 Kamena 2024 nk’umukunzi we bateganya kurushinga.

Se wa Nyamutooro yasabye umukwe we kutazamuharika

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA