Eddy Kenzo yateye utwatsi igitekerezo cyo kugarura Bobi Wine ku rubyiniro
Imyidagaduro Mu Mahanga

Eddy Kenzo yateye utwatsi igitekerezo cyo kugarura Bobi Wine ku rubyiniro

MUTETERAZINA SHIFAH

September 16, 2025

Umuhanzi wahindutse umujyanama wa Perezida, Eddy Kenzo, yavuze ko atashobora kugira inama Perezida Museveni yo kwemerera Bobi Wine ubwisanzure mu gukora ibitaramo no kwisanzura ku rubyiniro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 15 Nzeri 2025, Eddy Kenzo yagarutse ku bibazo afitanye na Bobi Wine bitajya birangira.

Ubwo yabazwaga niba nk’umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’ubuhanzi ashobora gukorera ubuvugizi Bobi Wine kuba yahabwa ubwisanzure nk’umuhanzi agakora ibitaramo, mu gusubiza yavuze ko atakora ubwo bucucu.

Yagize ati: “Sinshobora kugira inama Perezida Museveni yo kwemerera Bobi Wine kugaruka ku rubyiniro ngo aririmbe uko yishakiye, kuko intego ye ni ukwangisha ubutegetsi abaturage.”

Eddy Kenzo yakomeje asobanura ko mu bihe bitandukanye Bobi Wine yagiye ahabwa urubuga rwo kuririmba, yahoraga yigisha ubutumwa bwo kugumura abaturage no guhirika ubutegetsi buriho, by’umwihariko Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Yagaragaje ko Bobi Wine akoresha urubyiniro nk’intwaro imufasha kugumura abandi ibintu we atashobora kugiraho inama umuyobozi we.

Ati: “Bobi Wine yagiye ayobya urubyiniro, abigisha ubutumwa bwo gukura Perezida Museveni ku butegetsi.

None se, sinaba mbaye injiji kugira inama Perezida yo kumwemerera kujya ku rubyiniro ngo akomeze yangije urubyiruko ubuyobozi bwabo? Kuko urubyiniro ni intwaro akoresha kugira ngo agere ku ntego ze.”

Bobi Wine usanzwe yitwa Robert Kyagulanyi Ssentamu azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo  Kiwaani yamenyekanye mu 2006, Nalumansi, Everything Is Gonna be Alright n’izindi.

Eddy Kenzo yateye utwatsi igitekerezo cyo guha Bobi Wine ubwisanzure mu gukora ibitaramo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA