Element Eleeeh yacanye umucyo mu bihembo byatangiwe muri Ethiopia
Imyidagaduro

Element Eleeeh yacanye umucyo mu bihembo byatangiwe muri Ethiopia

MUTETERAZINA SHIFAH

December 10, 2025

Umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh, yacanye umucyo mu bihembo byatangiwe muri Ethiopia bizwi nka ‘ODA Awards’ yegukana ikiswe ‘African Super Star’.

Ni igohembo Element yahawe nk’umwe mu batunganya umuziki mwiza (Producer) akaba n’umuhanzi ukomeje kugira ijwi rihambaye mu ruganda rwa muzika muri Afurika.

Uyu muhanzi yagaragarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibyishimo yatewe no kwegukana icyo gihembo abinyujije mu mashusho yabasangije ubwo yajyaga ku rubyiniro kwakira igihembo cye.

Mu ijambo yahavugiye yagize ati: “Turabikoze nanone muryango wanjye, Ishimwe rikomeye kuri ODA Awards kubw’iri shimwe, ndimo kuryoherwa n’uburyo umubano w’u Rwanda na Ethiopia urimo kugenda neza.”

Ni igihembo yahawe mu birori byabaye mu ijoro ry’itariki ya 9 Ukuboza 2025, ari na bwo yahise asangiza ayo mashusho abamukurikira.

Ibihembo bya ‘ODA The African Award’, byatangiwe i Addis Ababa muri Ethiopia ku nshuro ya cyenda aho bitangwa hagamijwe gushimira no gushyigikira impano zose zifite uruhare mu mihindagurikire ya muzika, imyidagaduro n’umuco ku mugabane wose wa Afurika.

Element Eleéeh yegukanye ibyo bihembo mu gihe arimo kwitegura gahunda y’ibitaramo umunani azakora bizenguruka umugabane w’u Burayi, bizabimburirwa n’icyo azakora tariki 13 Ukuboza 2025 mu Mujyi wa Stavanger muri Norvège, akazakurikizaho icyo azakorera mu Mujyi wa Hannover mu Budage ku wa 25 Ukuboza 2025.

Element Eleeeh yegukanye igihembo mu gihe yitegura gutaramira mu Bwongereza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA