Element yakozwe ku mutima n’indirimbo ‘Fou de toi’ yujuje abayirebye miliyoni 20
Imyidagaduro

Element yakozwe ku mutima n’indirimbo ‘Fou de toi’ yujuje abayirebye miliyoni 20

MUTETERAZINA SHIFAH

November 28, 2024

Umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya umuziki beza u Rwanda rufite, yakozwe ku mutima n’indirimbo ye Fou de toi yujuje abayirebye (Views) barenga miliyoni 20.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Element yashimiye abamweretse urukundo.

Yanditse ati: “Miliyoni 20 Views, Ndumva nuzuye amashimwe, ku bw’urukundo no kunshyigikira. Ibi ntibyari gushoboka ntabafite mwese, tunywemo ku bagize itsinda ryihishe inyuma ya Fou de toi, muhabwe umugisha.” 

“Fou de toi” ni indirimbo ya kabiri ya Mugisha Robinson Fred umaze kwamamara nka Producer Element, ikaba yariyambajwemo Bruce Melodie na Ross Kana bivugwa ko yanatanzweho amafaranga agera kuri miliyoni 15 mu gutunganywa kw’amashusho yayo. 

Yujuje miliyoni 10 z’abayirebye nyuma y’amezi atandatu gusa igiye ahagaragara, kuri ubu yujuje abayirebye miliyoni 20 mu mwaka umwe gusa.

Ibi bibaye nyuma y’uko indirimbo “Milele” y’uyu muhanzi yemejwe mu ndirimbo zuzuje ibisabwa zizahatanira Grammy Awards izaba itangwa ku nshuro ya 67.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA