Umunyarwenya Eric Omondi wo mu gihugu cya Kenya yasabye umuntu wese waba warabyaranye n’umuvandimwe we na we wakoraga urwenya, Fred Omondi uherutse kwitaba Imana ko yazana umwana akarererwa mu bandi.
Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, ubwo habaga ibirori byo kwizihiza ubuzima bw’uyu munyarwenya hamwe n’igitambo cya misa yo kumusabira yabereye ku rusengero rwa Chiromo, ari nako bahana ijambo bamuvugaho nk’abantu babanye nawe akiri muzima.
Mu ijambo rya Eric Omondi yasabye umuntu wese waba afite umwana w’umuvandimwe we kujya imbere akabivuga mu muryango bikamenyekana.
Ati: “Umuntu wese waba yarabyaranye na Fred bikaba bitazwi, ndamusabye yigire imbere azane umwana tumurerane n’abandi, kugeza ubu hamaze kuboneka babiri bageze mu rugo kandi basa na Papa wabo, gusa na none abo bana bagomba kuba basa na Fred Omondi.”
Nubwo bimeze bityo ariko, mu biganiro yagiye akora akiri muzima, Fred Omondi yavugaga ko afite umwana umwe w’umukobwa.
Ubwo yari kuri Switch Tv yagize ati: “Nishimiye ko mfite umwana witwa uwanjye, mfite umwana w’umukobwa mwiza cyane, ni umumalayika yitwa Arielle.”
Eric Omondi yashimiye cyane Abanyakenya baje kwifatanya na bo mu gusezera umuvandimwe wabo Fred Omondi. Biteganyijwe ko umunyarwenya Fred Omondi uheruka kwitaba Imana azize impanuka yo mu muhanda, azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024.