Erik ten Hag yongereye amasezerano yo gukomeza kuba umutoza mukuru wa Manchester United kugeza 2026.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024, yavuze ko aho yagejeje ikipe ari heza kandi yizeye kurenzaho mu gihe kizaza.
Yagize ati “Nishimiye kuba namaze kumvikana n’ikipe gukomeza gukorana. Turebye inyuma mu myaka ibiri ishize, tuhabona ibikombe bibiri ndetse n’ingero nyinshi zo gutera imbere ugereranyije n’aho twasanze ikipe.”
“Gusa, tugomba kuba abanyakuri kuko haracyari akazi kenshi ko gukora mu gihe kizaza kugira ngo tugere aho Manchester United yifuza, haba ku guhatana mu Bwongereza n’i Burayi.
Uyu mugabo yahawe amasezerano nyuma y’uko hari haratekerejwe ku barimo Thomas Tuchel, Mauricio Pochettino, Graham Potter, Thomas Frank, Roberto de Zerbi na Gareth Southgate utoza u Bwongereza.
Ten Hag wageze i Manchester mu 2022, yayigejeje ku mwanya wa munani mu mwaka w’imikino ushize, ukaba umwanya mubi igize kuva Shampiyona y’u Bwongereza yiswe Premier League.
Gusa, iyi kipe yagize imvune 45 zitandukanye, izakina Europa League mu mwaka w’imikino utaha kuko yatwaye FA Cup.