Umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Rap Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, abaza abamukurikira ku bibazo byibazwa na benshi.
Mu byo yibajije harimo no kuba byashoboka ko umurasita (Rasta) aba Umudepite agahagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda.
Atangaza ubwo butumwa ku rubuga rwe rwa Instagram, yabanje gutebya avuga ko abura imikono 300 ngo yemererwe kwiyamamaza ku mwanya w’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Yagize ati: “Ibisumizi, ndabura imikono 300 gusa ngo mbashe kwiyamamariza kuba Depite, ese mwamfasha kuyuzuza (Ndiganirira). Ese mu Rwanda byashoboka ko umurasita aba depite uhagaragriye urubyiruko? Ese ni ibiki mwifuza ko depite uhagarariye urubyiruko yavuganira urubyiruko? Ni izihe mpinduka urubyiruko rwifuza mu Nteko Ishinga Amategeko, twiganirire.”
Ni ibintu abenshi mu bamukurikira bakiriye neza bamusuziza bamumara impungenge z’uko aramutse yujuje ibisabwa bahari ngo bamushyigikire, kuko ari umugabo w’inyangamugayo.
Umwe mu bamukurikira yagize ati: “Ikintu cyose kigira uwa mbere waba Depite wa mbere w’umu Rasta mu Rwanda, ahubwo waretse ntibibe ibiganiro, ko turi tayali (twiteguye) gutanga imikono?”
Undi na we ati: “Umurasita arakenewe mu Nteko Ishinga Amategeko igaragaze utere ikirenge mucya Marcus Garvey Intwari yacu. Jah Bless!”
Ku rundi ruhande abarasita bo mu Rwanda batangarije Imvaho Nshya ko bafite ubushobozi bwo kuba bakora mu nzego zitandukanye ariko ahenshi bakaba batagirirwa icyizere n’abakabaye babaha ako kazi.
Umwe umwe muri bo, akaba n’umuhanzi w’injyana ya Reggae, Krizzo the African avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu Rwanda aho aho bafatwa uko batari muri sosiyete bigatuma banabura akazi.
Ati: “Hari abumva umurasita bakumva itabi cyangwa ibindi biyobyabwenge muri rusange, ugasanga babafata nk’aho nta kintu bazi, nyamara n’ugerageje kugira ubumenyi runaka afite n’imbaraga zo gukora nta habwe ayo mahirwe. Ugasanga akazi bagahabwa n’abagenzi babo babazi, cyangwa bakihangira imirimo.”
Yakomeje agira ati: “Turiga, diplome turazifite. Mu byiciro bitandukanye abarasita barimo, muri make bafite ubuhanga bubihishemo ariko kugira ngo bahabwe akazi ku isoko ry’umurimo biracyari imbogamizi. Gusa na byo bizatungana kuko hari aho bigeze.”
Itegeko Ngenga nº 001/2023.OL ryo ku wa 29/11/2023 rigenga amatora, rigaragaza ko Umunyarwanda wese wujuje nibura imyaka 21 y’amavuko, w’inyangamugayo, kandi udafite imiziro yemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Abadepite.