Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa
Mu Mahanga

Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa

KAMALIZA AGNES

November 11, 2026

Guverinoma ya Eswatini yahaye umwaka umwe gusa abanyamahanga bahacururiza binyuranyije n’amategeko biganjemo abo ku mugabane wa  Aziya ngo babe bavuye ku butaka bw’icyo gihugu, mu rwego rwo kongera uruhare rw’abaturage mu bukungu bwabo.

Inteko Ishinga Amategeko ya Eswatini yemeje ko abanyamahanga bakora ibikorwa by’ubucuruzi bagomba  kuhava hagamijwe gushyirwa mu bikorwa itegeko rishya ryo guha abaturage amahirwe yo kwinjira mu bucuruzi, (Citizen Economic Empowerment Act).

BBC yatangaje ko abacuruzi bo muri Eswatini bamaze igihe binubira ko abanyamahanga biganje mu masoko, kandi bibangamira imibereho yabo n’abifuza kwiteza imbere, mu gihe Guverinoma na yo ivuga ko ari ngombwa gufungurira abaturage amahirwe yo kwihangira imirimo mu gihe imibare igaragaza ko hafi 70% by’abaturage ba Eswatini bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko basobanuye ko ubucuruzi bw’abanyamahanga bukomeje kwaguka ku buryo abacuruzi baho batakibona amahirwe angana mu isoko.

Depite Tanele Magagula uhagarariye Intara ya Hhohho yasabye ko amaduka y’abanyamahanga ari mu byaro  ahita yegurirwa abaturage, ariko  Depite Welcome Dlamini uhagarariye Mbabane East , we yavuze ko abanyamahanga bakwiye guhabwa igihe cyo guhugura abaturage bazabasimbura, kugira ngo batazajya muri ubwo bucuruzi badafite ubumenyi buhagije.

Izi ngamba zikurikiye ubugenzuzi Minisiteri y’Ubucuruzi yatangiye muri Kanama 2026, aho yagenzuye ibikorwa by’ubucuruzi mu duce dutandukanye turimo Mbabane, hakagaragara ibibazo mu mikorere  yabo.

Eswatini ifashe izi ngamba mu gihe ibindi bihugu byo muri Afurika birimo Kenya na Afurika y’Epfo na byo bikomeje gufata ibyemezo bigira ingaruka ku bucuruzi bukorwa n’abanyamahanga.

Muri Afurika y’Epfo, ibikorwa byo kurwanya abimukira byagejeje ku gusaka amaduka, kubata muri yombi, gusahura no guhagarika ubucuruzi bwabo, ndetse  ku wa 30 Nyakanga 2026, umutwe wa March and March Movement wakajije ibikorwa byo kwamagana abimukira badafite ibyangombwa, ubasaba kuva muri icyo gihugu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA