Umukobwa w’uwahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma, Nomcebo Zuma yerekanywe nk’ugiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III wa Eswatini ku munsi wa nyuma w’ibirori gakondo byitwa ‘Umhlanga’ bimara iminsi ine.
Nomcebo Zuma yari mu bagore n’abakobwa babarirwa mu magana babyinira umwami kandi mu ijoro ryo ku wa Mbere ni bwo Nomcebo w’imyaka 21 yerekanywe nk’umukobwa ugiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III w’imyaka 56.
Ikinyamakuru The Guardians cyatangaje ko Nomcebo Zuma yarimo kubyina indirimbo gakondo ari kumwe n’abandi bagore benshi barataga ubwiza banagararagaza ko bavamo abagore beza muri ibyo birori bifatwa nka kimwe mu biranga umuco w’Ubwami bw’Aba-Swati.
Ibinyamakuru birimo BBC nibindi byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko Umwami Mswati yizeje inkwano Jacob Zuma zirimo inka 100 na miliyoni zigera kuri ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda).
Uyu muhango ufatwa nk’uwo kwishimira no kurata ko uri umugore, no kwerekana ushobora kuba umugore mushya w’Umwami.
Bitangazwa ko abantu bagera ku 5,000 bitabiriye ibi birori byabereye mu Mudugudu w’i Bwami witwa Ludzidzini uri mu Mujyi wa Lobamba, undi Murwa Mukuru wa Eswatini wo na Mbabane.
Ntabwo ari ubwa mbere Umwami Mswati yahitiramo umugore muri uyu muhango kuko no muri Nzeri 2005, Phindile Nkambule w’imyaka 17 y’amavuko yerekanywe nk’umugore we wa 13.