Ethiopia: Abarimo Minisitiri w’Intebe bakuwe mu myanya
Mu Mahanga

Ethiopia: Abarimo Minisitiri w’Intebe bakuwe mu myanya

KAMALIZA AGNES

February 8, 2024

Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia, kuri uyu wa Kane yasimbuje abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wungirije ashyiraho abandi bashya.

The East African yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko yateranye maze yemeza imyanzuro yo gusimbuza abarimo Minisitiri w’Intebe wungurije, Minisitiri w’Ubuzima n’abandi.

Mu basimbujwe harimo Demeke Mekonnen wari Minisitiri w’intebe wungirije wasimbuwe na Temesgen Tiruneh wari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

Temesgen, yari umuhuza wa Guverinoma n’abatezaga amakimbirane mu karere ka Amhara umwaka ushize, ndetse mu mpera za   Mutarama yagizwe Visi perezida w’ishyaka riri ku butegetsi muri Ethiopia.

Inteko Ishinga Amategeko kandi yashyizeho Taye Atske Selassie wahoze ari ambasaderi mu Muryango w’abibumbye nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Ni mu gihe Mekdes Daba yagizwe Minisitiri w’Ubuzima asimbuye Lia Tadesse.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA