Ethiopia: Ingendo z’indege zahagaritswe kubera iruka ry’Ikirunga
Mu Mahanga

Ethiopia: Ingendo z’indege zahagaritswe kubera iruka ry’Ikirunga

NYIRANEZA JUDITH

November 25, 2025

Ingendo z’indege zerekeza mu Buhinde zahagaritswe kubera iruka ry’Ikirunga cya Hayli Gubbi giherereye muri Ethiopia mu gihe cy’iminsi ibiri.

Ni ibiza byabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho ubuyobozi bwa kompanyi ebyiri z’ubwikorezi bwo mu kirere zirimo Air India ndetse na Akissa zo mu Buhinde zahise zitangaza ko zihagaritse ingendo kuva ku wa Mbere tariki 24- 25 Ugushyingo 2025.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko hari hashize imyaka isaga ibihumbi 12 iki kirunga kitagaragarwaho ibimenyetso byuko gishobora kuruka, mu mpera z’iki cyumweru cyatunguranye kizamura ivu mu ikirere cy’ibice bimwe bya Pakistan n’amajyaruguru y’u Buhinde nyuma yo kwambukiranya ibihugu birimo Yemen na Oman ibyaje gutuma sosiyete zitwara abantu mu kirere zifunga mu minsi ibiri, kuko ikirere kitari nyabagendwa.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’iteganyagihe mu Buhinde (IMD), Mrutyunjay Mohapatra yavuze ko ibyo bidashobora kugira ingaruka ku miterere y’ikirere cyangwa ngo bihungabanye ubwiza bwacyo.

Yagize ati: “Ubutumburuke bwagizweho ingaruka buri hagati ya kilometero 8.5 na kilometero 15 uvuye ku nyanja, kandi ko bizagira ingaruka ku mikorere ya satelite n’ibikorwa byo mu kirere by’agateganyo, Byageze mu majyaruguru y’u Buhinde nijoro kandi bisa nkaho byerekeza mu Bushinwa,”

Akomeza agira ati: “Nk’uko Skymet Weather, ikigo cyigenga cy’iteganyagihe cyavuze ko bigoye kumenya igihe ivu rizamara kugira ngo ikirere kibe gikeye.”

Nubwo ari uko bimeze ariko ubuyobozi bw’ishami ry’iteganyagihe mu Buhinde (IMD) buvuga ko ikirere cya Delhi kigomba kuba kimeze neza bitarenze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Nta bantu bari batangazwa ko baburiye ubuzima muri ibyo biza, gusa aborozi bo mu bice bitandukanye icyo kirunga giherereyemo bavuga ko imirimo yabo yahagaze bitewe nuko ivu ryatwikiriye ikirere cyose.

Ubushakashatsi buvuga ko iki kirunga cyaherukaga kuruka hagati yimyaka ibihumbi 10 na 12 ishize ari nayo mpamvu byateje impagarara muri icyo gihugu nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA