Euro 2024: Autriche yatsinze u Buholandi, yo n’u Bufaransa bikomeza muri 1/8
Siporo

Euro 2024: Autriche yatsinze u Buholandi, yo n’u Bufaransa bikomeza muri 1/8

SHEMA IVAN

June 26, 2024

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yanganyije n’iya Pologne igitego 1-1 na Autriche yatsinze u Buholandi 3-2 mu mikino ya nyuma yo mu Itsinda D mu y’Igikombe cy’u Burayi cya 2024, amakipe yombi abona itike ya 1/8.

Iyi mikino yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 25 Kamena 2024. Umukino wa Pologne n’u Bufaransa wari witezwe cyane kuko uretse ko ari amazina akomeye, yifuzaga no kubona itike yo kujya muri ⅛.

Pologne yatangiye umukino neza kuko ku munota wa gatandatu gusa yahushije uburyo bukomeye bw’igitego ku ishoti ryatewe na Piotr Zieliński, umunyezamu Mike Maignan akarikuramo.

Mu minota 20, u Bufaransa bwari butarinjira neza mu mukino ahubwo Pologne ari yo iri gukina imipira myinshi gusa nyuma y’icyo gihe imbaraga zabaye nyinshi kuri iyi kipe yari yagaruye rutahizamu wayo Kylian Mbappé utarakinnye umukino wa kabiri.

Ibi byajyanaga no kubona koruneri nyinshi mu mukino ndetse no kurema uburyo bwavamo igitego byibuze mu gice cya mbere kugira ngo yizere ko mu minota 45 yaba yabonye itike ya ⅛.

Kylian Mbappé wakinaga bwa mbere yikingiye mu maso kubera imvune yagize y’izuru, yabonye uburyo bw’igitego bwabazwe mu mpera z’igice cya mbere ku munota wa 42 ariko ishoti yateye ntiryagana ku izamu nubwo yarebanaga na ryo.

Igitego cya mbere muri uyu mukino cyabonetse mu gice cya kabiri ubwo, Mbappé yatsindaga penaliti yaturutse ku ikosa ryakozwe na Jakub Kiwior mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’iki gitego, umutoza Didier Deschamps yakuye mu kibuga N’Golo Kante, Adrien Rabiot na Bradley Barcola abasimbuza Olivier Giroud, Antoine Griezmann na Eduardo Camavinga.

Pologne yavuye inyuma ijya gushaka uko yishyura ndetse ku munota wa 77 ibona penaliti yatewe na Robert Lewandowski, gusa umunyezamu Mike Maignan awukuramo, umusifuzi asaba ko isubirwamo, ahita ayishyira mu rushundura.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 bituma u Bufaransa bukomeza ari ubwa kabiri mu Itsinda n’amanota atanu.

Undi mukino Autriche yahuraga u Buholandi mu mukino amakipe yashakaga itike ya 1/8. 

Muri uyu mukino Autriche ni yo yafunguye amazamu mu ku munota wa gatandatu, ku igitego cyitsinzwe na Donyell Malen ari na ko igice cya mbere cyarangiye Autriche iyoboye umukino n’igitego 1-0. 

Mu gice cya kabiri, u Buholandi bwagarukanye imbaraga maze ku munota wa 47 Cody Gakpo yishyura igitego ku mupira yahawe na Xavi Simons ashyira mu izamu.

Nyuma y’iminota 12 gusa, u Buholandi bwatsinzwe ikindi gitego cya kabiri ubwo Romano Schmid ukina hagati mu Ikipe y’Igihugu ya Autriche yatsindaga, gusa Memphis Depay na we ashyiramo ikindi, binganya 2-2.

Ku munota wa 80, Christoph Baumgartner yahereje umupira Marcel Sabitzer wari mu rubuga rw’amahina, ashyira igitego cya gatatu mu izamu ry’u Buholandi ryari ririnzwe na Bart Verbruggen.

Umukino warangiye Autriche itsinze u Buholandi ibitego 3-2, ikomeza iyoboye Itsinda D n’amanota atandatu ndetse ijyana n’u Bufaransa bwanganyije na Pologne muri ⅛ cy’irangiza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA