EURO 2024: Bigoranye u Butaliyani bwasezereye Croatia
Siporo

EURO 2024: Bigoranye u Butaliyani bwasezereye Croatia

SHEMA IVAN

June 25, 2024

Igitego cyo mu masegonda ya nyuma y’umukino cyatsinzwe na Mattai Zaccagni cyafashije u Butaliyani gusezerera Croatia mu gikombe cy’u Burayi (EURO2024) nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda B.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Kamena 2024 ni bwo hakinwaga imikino isoza mu itsinda B.

Umukino wa Croatie n’u Butaliyani wari witezwe cyane kuko uretse ko ari amazina akomeye, yifuzaga no kubona itike yo kujya muri ⅛.

Croatia yatangiye umukino neza kuko ku munota wa kane gusa yahushije uburyo bukomeye bw’igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Luka Sučić, umunyezamu Gianluigi Donnarumma akarikuramo.

Mu minota 20, u Butaliyani bwatangiye kwinjira mu mukino bubona koruneri nyinshi ariko ntizagira icyo zibyara.

Ku munota wa 35, u Butayani bwateye koruneri, umupira bawukuramo usanga Matteo Darmian awuhindura imbere y’izamu Alessandro Baston akina n’umutwe, umunyezamu Dominik Livaković awukuramo.

Igice cya Mbere cyaramgiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Croatia yongeye gutangirana imbaraga no mu gice cya kabiri ndetse ku munota wa 56, ibona penaliti ku mupira wahinduwe imbere y’izamu bakawukoraho n’ukuboko umusifuzi atanga penaliti.

Kapiteni Luka Modrić yayiteye umunyenzamu Donnarumma ayikuramo neza cyane.

Umupira ntabwo wagiye kure kuko Croatia yawusubiranye bawuhindura imbere y’izamu usanga Ante Budimir awuteye, Donnarumma yongera kuwukuramo usanga Modrić asongamo atsinda igitego cya mbere ku munota wa 56.

Mu minota 60, u Butaliyani bwakoze impinduka, Dimarco asimburwa na Federico Chiesa maze butangira gusatira bikomeye.

Iyi kipe yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego bwabonwaga ba Bastoni imipira igaca hejuru gato y’izamu.

Croatia yanyuzagamo igasatira, ku munota wa 78, Marcelo Brozović yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu Budimir atindaho gato urengera ku rundi ruhande.

Mu minota ya nyuma y’umukino, u Butaliyani bwarushijeho gusatira ariko kubyaza umusaruro amahirwe bwabonaga bikomeza kugorana.

Ku munota wa 87, Giovanni Di Lorenzo yahinduye umupira imbere y’izamu, Scamacca ananirwa gukoraho ngo asunikire mu nshundura.

Ku munota wa 90+8, Riccardo Calafiori yazamukanye umupira neza awucomekera Mattia Zaccagni ku ruhande rw’ibumoso awutera adahagaritse yishyura igitego.

Umukino warangiye, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, u Butaliyani buzamukana na Espagne ya mbere.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda Espagne itsinda Albanie igitego 1-0 cyatsinzwe na Ferran Torres ku munota wa 13.

Muri rusange iri tsinda ryarangiye Espagne iriyoboye n’amanota icyenda, u Butaliyani ku mwanya wa kabiri n’amanota ane, Croatia abiri na Albanie ya nyuma n’inota rimwe.

Bivuze ko Espagne n’u Butaliyani bwiyongereye ku makipe yamaze kubona itike ya ⅛ nka Portugal, u Buholandi, u Bufaransa, u Bwongereza, u Busuwisi n’u Budage.

Muri 1/8 u Butaliyani buzahura n’Ubusuwisi tariki 29 Kamena 2024.

Iyi mikino irakomeza Kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Kamena 2024 hakinwa imikino ya nyuma mu Itsinda C izahuza Denmark na Serbia, u Bwongereza na Slovenie saa kumi n’ebyiri.

Hari kandi imikino izasoza Itsinda D izahuza u Bufaransa na Pologne n’u Buholandi na Autriche saa tatu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA