Euro 2024: u Butaliyani bufite igikombe giheruka bwasezerewe n’u Busuwisi
Siporo

Euro 2024: u Butaliyani bufite igikombe giheruka bwasezerewe n’u Busuwisi

SHEMA IVAN

June 29, 2024

Ikipe y’u Busuwisi yasezereye ikipe y’u Butaliyani ifite igikombe cy’u Burayi giheruka cya 2020 iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino wa 1/8 cy’irangiza wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2024.

Abataliyani ni bo baje muri uyu mukino bahabwa amahirwe, gusa mu kibuga hagaragaye ibindi dore ko Nati y’Abasuwisi yihariye umukino mu minota ya mbere y’igice cya mbere, biza no kuyiha umusaruro ku munota wa 37, ubwo Remo Freuler yafunguraga amazamu ya Donnarumma.

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari icyo gitego 1-0, aho Abasuwisi bari imbere mu bintu byose, harimo ko bari bamaze gutera amashoti umunani agana izamu mu gihe Squadra Azzurra yo yari imaze gutera rimwe ryonyine.

Ku isegonda rya 27 ryonyine ry’igice cya kabiri, umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Augsburg yo mu Budage, Ruben Vargas yaje gutsinda igitego cya kabiri cy’umukino ari na cyo cya kabiri cy’Abasuwisi bashimangiraga intsinzi.

Icyo gitego, cyabaye icya kabiri cyihuse mu byatsinzwe mu gice cya kabiri mu marushanwa ya Euro, nyuma y’icyo Marcel Coras wo muri Romania yatsinze Abadage muri Euro ya 1984, hari ku isegonda rya 21.

Umukino warangiye u Busuwisi butsinze u Butaliyani ibitego 2-0 bugera muri 1/4 nshuro ya kabiri mu mateka yabwo.

U Busuwisi bukazategereza ikipe izarokoka hagati y’Abongereza na Slovaquie, umukino wabo uteganyijwe kuri iki Cyumweru. Mu irushanwa riheruka, u Busuwisi bwari bwaviriyemo muri ¼ aho yari inshuro ya mbere bushobora kugera muri iki cyiciro.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA