Fabiola asanga Youtube yarishe Sinema nyarwanda
Imyidagaduro

Fabiola asanga Youtube yarishe Sinema nyarwanda

MUTETERAZINA SHIFAH

August 11, 2025

Umukinnyi wa Sinema Mukasekuru Khadija wamenyekanye cyane nka Fabiola muri filime ‘Amarira y’Urukundo’ yakunzwe mu myaka ya za 2010, avuga ko muri iki kinyejana Youtube irimo kwangiza ireme rya Sinema.

Uyu mubyeyi avuga ko uburyo filime yahabwaga umwanya uhagije igategurwa kubera ko yandikwaga ahanini hashingiwe ku rukundo babaga bakunze filime, bitandukanye n’uyu munsi kuko akenshi hitabwa ku mafaranga ari buvemo.

Yabigarutseho mu kiganiro yakoze mu ijoro ry’itariki 10 Kanama 2025, ubwo yari abajijwe ahazaza ha filime nyarwanda.

Mu gusubiza yagize ati: “Ntabwo natinya kubivuga, muri iyi minsi Youtube ni ikindi kindi, kera twajyaga dukina ibyo bitaga furu sikiributi (Full Script) ukumva inganzo neza, ukicara ukayitegura neza, ariko aka kanya biri ku rundi rwego ntazi, kera twari dufite inganzo ubu nyine ni ugushaka amaramuko.”

Umuntu araza akajya hariya agakubita sene (Scene) mugakina nyine, nabyo si bibi ni byiza pe, ariko ntabwo bingana nk’ibya kera, kandi noneho ubu ni bwo hari amahirwe yo kugira ngo tubikore neza, hari ibikoresho, abana bize bazi uko beditinga (Editing), uko bafata amashusho n’ibindi, ariko kubera youtube usanga bashaka gukina uduce turindwi ( Episode) kandi wenda twari gukina furu sikiributi tugakina Episode imwe.”

Ibyo ngo bituma bakorera ku gitutu, bikica ireme rya filime, ariko ngo nubwo bimeze bityo, hari n’abakigerageza gukora iziri ku rwego rwo kuba zajyanwa mu Iserukiramuco (Festival).

Fabiola avuga ibi mu gihe arimo gutegura filime ye bwite yise ‘Why me’ nayo izajya inyuzwa kuri Youtube Channel.

Fabiola utaramara igihe kinini agarutse muri Sinema nyuma y’imyaka irenga umunani yari amaze yarayihagaritse, avuga ko yakiriwe neza n’abakiri bato yasanze muri uwo mwuga, ariko na bo bakamushimira ko azi kwisanisha na bo akagendana n’aho igihe kigeze.

Fabiola avuga ko kwihutira gukora Filime nyinshi zo gushyira kuri YouTube byagabanyije ireme ryazo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA