Fall Ngagne yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports
Amakuru

Fall Ngagne yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports

SHEMA IVAN

January 7, 2026

Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne umaze igihe afie ikibazo cy’imvune, yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo kugera mu Rwanda avuye mu gihugu cye cya Senegal, ku wa Kabiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu, ni bwo Rayon Sports yakoze imyitozo yitegura umukino uzayihuza na APR FC muri “FERWAFA Super Cup” uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.

Ni imyitozo yagaragayemo Fall Ngagne wari umaze igihe atagaraga nyuma yaho mu Ukuboza 2025, yasabye uruhushya avuga ko agiye kwita kuri nyina, gusa aratinda bituma Rayon Sports imwandikira imusaba kwihutira kugaruka mu ikipe.

Ngagne aheruka gukinira Rayon Sports mu mpera za Gashyantare 2025, ubwo yavunikiraga i Huye mu mukino wahuje iyo kipe n’Amagaju FC.

Uyu mukinnyi wari warabazwe, yasubukuye imyitozo mu Ugushyingo ariko kuva icyo gihe ntiyigeze akina, Rayon Sports ikavuga ko kutamukinisha ari ugukurikiza amabwiriza y’abaganga.

Mbere yo kugira ikibazo cy’imvune, uyu Munya-Sénégal ni we wari umaze kwinjiza ibitego byinshi 13 muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA