Umuhanzikazi wo muri Ghana Francine Nyanko Koffi uzwi cyane nka Fantana yiyamye Diamond Platinumz ukunze kugaragaza ko yifuza kumugira umugore, ashimangira ko atishimira ko ahoza izina rye mu kanwa ke, amusaba kuriha icyiruhuko.
Ni nyuma y’uko Diamond Platinumz aherutse kumvikana avuga izina rya Fantana ku rubyiniro mu gitaramo cya Juma Jux yakoreye i Lagos tariki 18 Ukuboza 2025.
Akigera ku rubyiniro Diamond Platinumz yagaragaje ko ari mu rukundo kandi yifuza gushaka umugore, ahita avuga izina ‘Fantana’ icyakora abitabiriye igitaramo bo bamubwira Zuchu.
Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025, Fantana yagaragaje ko atishimiye iyo myitwarire ya Diamond Platinumz amusaba guha ikiruhuko izina rye.
Yanditse ati: “Niba utanezererewe muri icyo gihuha cy’urushako rwawe? Ni iki kigutera kuvuga izina ryanjye ku rubyiniro, ni ukubera iki izina ryanjye rihora mu kanwa kawe, ndagusabye Diamond Platinumz, ha izina ryanjye ikiruhuko.”
Akomeza agaya iyo myitwarire anamusaba kwibanda ku rushako rwe kandi ko akomeje iyo mikino yazamenya Fantana wa nyawe.
Ati: “Ibaze guhabwa urubyiniro muri Lagos warugeraho ukavuga izina ryanjye! Ntukanzamurire umujinya, uranshotora bikabije rekeraho kuvuga izina ryanjye, undeke njyenyine, maze wibande kuri urwo rushako rwawe rw’igihuha, mumurika ku mbuga nkoranyambaga, mukoresheje iyo mpeta nto itagaragara.
Nukomeza iyo mikino uzamenya njyewe wa nyawe, kandi nukomeza utyo nziyizira muri Tanzania vuba na bwangu.”
Amakuru ahari avuga ko mu bihe bitandukanye Diamond Platinumz yakunze kugaragaza amarangamutima kuri uyu muhanzikazi ndetse bamwe mu bakurikirana iby’aba bahanzi bombi bagahamya ko baba baragiranyeho umubano wihariye.
Si ubwa mbere Diamond Platinumz yumvikanye avuga izina ry’uyu muhanzikazi kuko muri Gicurasi 2023, no mu mujyi wa Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, mu gihe cyo gufataga amashusho y’ikiganiro gica kuri Net Flix, gihuriramo ibyamamare bitandukanye kizwi Netflix reality show Young, Famous & African, yabigarutse.
Icyo gihe Diamond yavuze ko Fantana ari we watumye yiyumva nk’umuntu uzi gusomana cyane kandi ko amwiyumvamo kuko icyo gihe ngo nta mukunzi yari afite.
Ibyo byabaye mu gihe urukundo rwa Diamond na Zuchu rwari rwarajemo agatotsi, icyakora nyuma baje kurubyutsa baranashyingiranwa.
Fantana azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘ No Dulling’, ‘Control’, ‘Your Man’, ‘Touch Me’ n’izindi nyinshi zitandukanye zikundwa kubera uburyo ziba zibyinitse.
