Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Umunyekongo Faustin Likau Kitoko Pizzalo, ukina mu kibuga hagati yugarira, ku masezerano y’imyaka ibiri n’igice.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23, yashyize umukono ku masezerano kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2025, ndetse atangira imyitozo.
Faustin Likau yageze mu Rwanda ku wa Gatatu, avuye muri Flambeau du Centre yo mu Burundi yagezemo muri Kanama 2024 aturutse muri AC Dynamique yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uyu mukinnyi abaye uwa wa mbere uguzwe na Rayon Sports mu bo yifuza kuzakoresha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona (Super Cup) n’Igikombe cy’Amahoro.
Gikundiro iri ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 20, ikaba iri kwitegura gukina na Etincelles mu mukino w’Umunsi wa 13 uteganyijwe ku wa 28 Ukuboza 2025.



