FC Barcelona yatsinze Real Madrid yisubiza Super Cup ya Espagne (Amafoto)
Siporo

FC Barcelona yatsinze Real Madrid yisubiza Super Cup ya Espagne (Amafoto)

SHEMA IVAN

January 12, 2026

FC Barcelona yegukanye Super Cup ya Espagne ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 3-2, ku mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Mutarama 2026, i Jeddah muri Arabie Saoudite.

Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi yigana n’uburyo bw’ibitego bukaba buke cyane. 

Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 14, ku mupira wazamukanywe ku ruhande rw’ibumuso na Vinicius Junior wari  wenyine ateye ishoti rikomeye umupira ufatwa neza n’umunyezamu Joan Garcia. 

Mu minota 30, amakipe yombi yakomeje gukinira cyane mu kibuga hagati nta n’imwe irema uburyo bukomeye bw’igitego. 

Ku munota wa 36, FC Barcelona yafunguye amazamu gitego cyatsinzwe na Raphinha ku mupira yahawe na Fermin Lopez yinjra mu rubuga rw’amahina acenga ahita atera ishoti rikomeye umupira uruhukira mu izamu.

Iyi kipe yakomeje gusatira ndetse ibona koruneri ebyiri zikurikiranya mu munota umwe ariko umunyezamu Thibaut Courtois atabara Real Madrid.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itatu y’inyongera.

Ku munota wa 45+2, Real Madrid yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira wazamukanywe na Vinicius Junior acenga ba myugariro ba FC Barcelona ahita awushyira mu izamu. 

Nyuma y’umunota umwe, FC. Barcelona yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza Pedri yacomekeye rutahizamu Robert Lewandowksi asiga ba myugariro ba Real Madrid ahita aroba umunyezamu umupira ujya mu rushundura.

Nyuma y’iminota ibiri, Real Madrid na yo yahise isubiza ibona igitego cyo kwishyura ku mupira wavuye muro kuruneri, ukubita igiti cy’izamu usanga Gonzalo Garcia wari uhagaze neza awushyira mu izamu. 

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Mu gice cya kabiri, Real Madrid yagarukanye imbaraga ndetse ku munota wa 50 yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye ryatewe na Vinicius Junior ari hanze y’uburuga rw’amahina, umupira ukurwamo neza n’umunyezamu Joan Garcia. 

Ku munota wa 73, Raphinha yatsindiye FC Barcelona igitego cya gatatu ku mupira yatereye ari hanze y’uburuga rw’amahina uruhukira mu izamu. 

Ku munota wa 90, FC Barcelona yasigaye ari abakinnyi 10 nyuma yaho Frankie de Long yeretswe ikarita itukura ku ikosa rikomeye yari akoreye Kylian Mbapee. 

Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera.

Iyi minota yihariwe na Real Madrid ndetse yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda igitego cyo kwishyura ku mupira wahinduwe na Rodrygo imbere y’izamu, usanga Alvaro Carreras wari uhagaze wenyine awuteye ufatwa neza n’umunyezamu Joan Garcia.

Umukino warangiye FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 3-2, yegukanye Super Cup ya Espagne ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, itsinda mukeba. 

Muri rusange, yari inshuro ya 16 iyi kipe yegukanye iki gikombe mu mateka yayo.

Umutoza Hansi Flick wa FC Barcelona yanditse amateka yo kudatsindwa mu mikino umunani aherukaga gutoza ku mukino wa nyuma.

Abakinnyi ba Real Madrid babanje mu kibuga
Abakinnyi ba FC Barcelona babanje mu kibuga
Robert Lewandowski yishimira igitego cya kabiri yatsindiye FC Barcelona
Vinicius Junior yashimira igitego cyo kwishyura yatsindiye Real Madrid
Igitego cya Gonzalo Garcia cyafashije Real Madrid gusoza Igice cya mbere inganya na FC Barcelona
Raphinha yishimira igitego cya mbere yatsinze
Ibitego bibiri bya Raphinha byafashije FC Barcelona kwisubiza igikombe cya Super Cup
Vinicius Junior agerageza kwinjira mu bwugarizi bwa FC Barcelona
Raphinha ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino
FC Barcelona yegukanye Super Cup ya Espagne ku nshuro ya 15 mu mateka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA