Mu gihe amahanga agerageza gupfobya ubukana bw’ibibazo umutwe w’iterabwoba wa FDLR uteje u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimangiye ko nta washidikanya ko abagize uwo mutwe ari benshi.
By’umwihariko yanagaragaje ko ibyihebe bitagombera ubwinshi, kuko n’iyo abagize umutwe w’iterabwoba baba bake cyane kugeza kuri batanu, bashobora guteza ingorane zikomeye mu gihugu no ku Karere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yahishuye ko hari abayobozi b’i Burayi bamubaza umubare wa FDLR bagamije kumushinja kuyikabiriza.
Yavuze ko mu gihe u Burundi na Uganda byemerewe kohereza ingabo zo kurwanya imitwe y’iterabwoba ibarizwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda rwo rucecekeshwa rubwirwa ko FDLR itakiri ikibazo.
Guverinoma ya RDC ivuga ko u Burundi bwatumiwe kugira ngo bujye guhangana n’umutwe wa RED Tabara, mu gihe Uganda yo yahawe ubwo burenganzira ngo ijye guhangana n’uwa ADF-Nalu.
Perezida Kagame, yavuze ko imitwe yabonywe nk’ikibazo cyatumye ibyo bihugu bitumirwa, ari agace gato ugereranyije na FDLR n’ibibazo iteje muri RDC no mu Karere muri rusange.
Yagize ati: “Njye nkeka ko abo bandi ari agace gato ka FDLR, ariko bafatwa nk’abateje ikibazo kubera ko ari ibyihebe. Ntureba, ibyihebe n’iyo byaba ari bitanu, bashobora guteza ingorane kandi abantu babifata nk’ibikomeye.
None se kubera iki FDLR nta n’umwe uyifata gutyo kandi bazi amateka yabo, noneho ikibabaje kurushaho bazi ko bakorana na Leta muri DRC?”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko uretse kuba FDLR iteje ibibazo by’umutekano muke, ari na yo zingiro ry’imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kuba nka virusi mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Yakomeje agira ati: “Mwumvise imvugo z’urwango n’ibindi bintu bitandukanye, ariko ukumva abantu baravuga ngo mbese abo ba FDLR baba ari bangahe?
Ni nko kumbaza inshingano zo guhimba imibare; niba ushaka kumenya imibare, ni benshi uko ni ukuri. Noneho, ariko ikintu cyo kuvuga bati ni bangahe, ni nko kuvuga bati urimo gukabya. Nabibajijwe na bamwe mu bayobozi b’i Burayi.
Iyo umuntu ambajije icyo kibazo mpita ntekereza ko ikimushishikaje ari ukugerageza guhishira ikibazo ngahita mbihuza n’ibyo ngenda mbona, nk’amatangazo akorerwa muri Loni, aho bavuga bati reka buriya FDLR ivugirwa mu ntamatama gusa ntabwo ari ikibazo.
Ariko impamvu ni ukugira ngo berekane ko u Rwanda rutakabaye rugira ingamba rubafatira. Njye mbibona nk’aho baba bashatse kuvuga bati bariya ntaho bahuriye n’amateka yose, harimo n’inshingano z’ibyo bakoze hano.”
Perezida Kagame yahamije ko kuba ibihugu by’amahanga bigerageza guhishira FDLR nta gitunguranye kirimo, cyane ko bimaze imyaka myinshi bijya n’impaka zitari ngombwa ku ngano y’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
FDLR ibacuruzaho amabuye y’agaciro bakabigereka ku Rwanda
Perezida Kagame yanakomoje ku buryo umutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ikaba itavugwaho ahubwo bikarangira bigeretswe ku Rwanda.
Perezida Kagame asanga bibabaje kubona Abanyaburayi babona FDLR nta cyaha na kimwe ifite kandi bazi uruhare abayishinze bafite mu mateka y’u Rwanda .
Ati: “Kubera iki bafatwa nk’aho nta cyaha bafite muri ibi bibazo, kandi buri munsi tugaragaza ibibazo bifitanye isano na FDLR? … Mu by’ukuri bamwe muri abo ba FDLR bakora ubucukuzi mu Burasirazuba bwa Congo. Ni he batwara amabuye bacukura? Ayo ni amabuye ajyanwa i Burayi ariko, ariko bahitamo kubigereka ku Rwanda bitwaje inkuru zivugwa mu bucukuzi.”
Perezida Kagame kandi, yagaragaje uburyo Guverinoma ya RDC ikorana bya hafi n’umutwe w’itwrabwoba wa FDLR winjijwe mu ngabo za Leta (FARDC), ndetse ukaba utozwa ukanahabwa ibikoresho na yo.
Perezida Kagame yaboneyeho guhishura ko hari byinshi bikorerwa mu gikari bifitiye amahanga inyungu, birimo no kuba hari abashyigikiye imikoranire ya RDC na FDLR, ku buryo badashobora kuyigaragaza nk’ikibazo cy’Akarere na Afurika yose.