Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA n’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Gihugu (Rwanda Premier League) byamaganye ibikorwa by’abafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje iyi kipe na Al Merrikh SC, bagakora ibisa n’imyigaragambyo.
Uyu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro Ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026.
Nyuma y’uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, abafana ba APR FC bijujutiye abasifuzi bavuga ko hari igitego bimwe ndetse bamwe bakorera imyigaragambyo imbere y’ibiro bya FERWAFA.
Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yavuze ibi bikorwa bitemewe kuko bihungabanya umutekano w’abaturage.
Yagize iti “Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bufatanyije n’ubwa Rwanda Premier League, buramagana ibikorwa byaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje APR FC na Al Merrikh SC.”
“Abo bafana bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bituma bakora imyigaragambyo imbere y’Icyicaro cya FERWAFA. Hari kandi abakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze bya rubanda.”
Izi nzego zibukije abakunzi b’umupira w’amaguru ko ibyemezo by’abasifuzi bidakwiye kuba intandaro yo gushyamirana, ahubwo bakwiye gutegereza inzego zibifitiye ububasha zigafata ibyemezo.
Ku rundi ruhande, Chairman w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe buzaza kurega umusifuzi wo ku ruhande Jabo Aristote wanze igitego cyari gutuma iyi kipe itahana amanota atatu.
