Urwego rw’Ubukemurampaka Rwigenga mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rwemeje ko myugariro Ishimwe Abdul wasinyiye APR FC, yari umukinnyi wa Intare FC ko atigeze aba uwa Mukura VS mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uyu myugariro yateje impaka zikomeye nyuma y’aho Intare FC igurishije Ishimwe Abdul muri APR FC muri Mutarama 2026 ivuga ko umukinnyi ari uwayo yari yaratije
Mukura VS yavuze ko yumvikanye n’Intare FC ko izagura uyu myugariro burundu muri Kanama 2025. Ku rundi ruhande Intare FC yahakanye ivuga ko yishyuwe itinze bitandukanye n’ibyo bemeranyijwe mu masezerano bagiranye.
Abagize Urwego rw’Ubukemurampaka Rwigenga muri FERWAFA basanze mu mwaka w’imikino wa 2024/25, Ishimwe yarakiniye Mukura VS ariko ari umukinnyi yatijwe n’Intare FC. Basanze kandi mu 2025/26 Mukura yarandikishije uwo mukinnyi nk’uwayo inamusinyisha amasezerano y’imyaka itatu kandi izi neza ko agifite amasezerano y’imyaka ibiri mu Ntare FC.
Uru Rwego rwerekanye ko Mukura VS isinya amasezerano n’Intare FC yarahishe ko yarangije kumusinyisha kuko yari ibizi ko bitemewe, rwongera gusanga kandi ko nubwo Mukura yishyuye amafaranga miliyoni 10, ariko n’igihe yishyuraga yari ibizi ko mu mategeko umukinnyi ari uw’Intare FC.
Umwanzuro watangajwe w’uru rwego rw’Ubukemurampaka Rwigenga muri FERWAFA rwanzuye ko Ishimwe Abdul atigeze aba umukinnyi wa Mukura VS mu buryo bwemewe bityo ko yari umukinnyi w’Intare FC.
Ishimwe Abdul ni umwe muri ba myugariro beza bari muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse ashobora kugaragara mu bakinnyi APR FC ikoresha mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona yakiramo Kiyovu Sports Kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa Moya z’ijoro kuri Stade Amahoro.

