Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko umubare w’abanyamahanga bagomba gukina Shampiyona ya 2024/25 uzaguma kuri batandatu nk’uko byari bisanzwe.
Ni umwanzuro wamenyeshejwe abanyamuryango b’iri Shyirahamwe nyuma y’inama Komite Nyobozi ya FERWAFA n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bufite mu nshingano gutera Shampiyona, ku wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024.
Binyuze mu mabwiriza y’iri rushanwa ry’uyu mwaka, FERWAFA yabwiye amakipe ko abanyamahanga bemerewe gukinishwa ku mukino ari batandatu.
Ibi bibaye nyuma y’aho binyuze muri Rwanda Premier League, abanyamuryango bari basabye ko uyu mubare wakongerwa.
Byanagendanaga n’uko amakipe yitwaye ku isoko kuko nk’akomeye yaguze abanyamahanga benshi arimo APR FC na Rayon Sports zaguze barindwi na Police FC yaguze umunani.
Shampiyona ya 2024/25 iratangira kuri uyu wa Kane, tariki 15 Kanama 2024 ahateganyijwe imikino itatu aho Gorilla FC yakira Vision FC, Bugesera ikine na Amagaju FC, mu gihe Mukura VS yakira Gasogi United, imikino yose iteganyijwe saa Cyenda z’igicamunsi.