FIFA yiyemeje guteza imbere imibereho y’abakozi mu marushanwa yayo
Siporo

FIFA yiyemeje guteza imbere imibereho y’abakozi mu marushanwa yayo

Imvaho Nshya

October 23, 2025

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’urwego mpuzamahanga ruhuza amashyirahamwe y’abakozi yigenga ku Isi (BWI), agamije guteza imbere imikorere myiza n’iyubahirizwa ry’umutekano w’abakozi bose bari mu bikorwa byo kubaka no gusana sitade n’ibindi bikorwa remezo bifitanye isano n’imikino ya FIFA.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa BWI, Per-Olof Sjöö n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukwakira 2025

Muri ayo masezerano, BWI izahabwa inshingano zo gukora igenzura ry’umurimo ahari kubakwa ibikorwa bijyanye n’Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa ya FIFA, ikurikirana iyubahirizwa mu ibanga ry’abakozi no kubarinda guhohoterwa, mu buryo bujyanye n’Itegeko rya ILO rya Labour Inspection Convention no 081  kongerera ubushobozi abahagarariye abakozi, gutunganya ibirego, ndetse no guteza imbere ubuzima n’umutekano mu kazi.

Iri huriro kandi rizafata ingamba zo gukosora no gukemura ibibazo biri mu bakozi kugeza bikemutse ndetse no gusohora raporo y’ibyakozwe buri mwaka bigashyikirizwa Akanama k’Uburenganzira bwa Muntu no Kurengera Ibidukikije muri FIFA, ikagaragaza intambwe imaze guterwa, amasomo yakuwe mu bikorwa n’ibibazo bisigaye.

Umunyambanga wa FIFA, Mattias Grafström, yagaragaje ko inteko bafite ari iyo kurinda abakozi bakora mu mishinga yayo. 

Ati: ‘’Ni ngombwa ko abakozi bose bafite uruhare mu mishinga ijyanye n’amarushanwa ya FIFA bagira imikorere myiza n’imibereho iboneye.”

FIFA yafashe icyemezo cyo guteza imbere imibereho y’abakozi bakora mu marushanwa yayo nyuma yo kunengwa bikomeye na Human Rights kubera imfu z’abakozi 2 800 baguye mu bikorwa byo kubaka sitade muri Qatar yakiriye Igikombe cy’Isi cya 2022.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA