Imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yasanze Estonia ku mukino wa nyuma w’Itsinda A rya FIFA Series 2026 riri gukinirwa mu Rwanda, nyuma yo kunyagira Grenada ibitego 4-0.
Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro mu Ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026.
Yari inshuro ya mbere ikipe nkuru y’u Rwanda “Amavubi” yakinnye n’igihugu cyo hanze y’Umugabane wa Afurika ni nako byari bimeze kuri Grenada nayo yakinaga bwa mbere n’igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika.
Ikipe y’Igihugu Amavubi ni yo yatangiye neza umukino isatira izamu rya Grenada binyuze mu bakinnyi bakina mu mpande basatira.
Mu minota 15, Amavubi yakomeje gusatira ishaka igitego ariko abakinnyi bakina imbere barimo Biramahire Abeddy bakagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.
Mu minota 30, Amavubi yakomeje kwiharira umukino ariko n’ubundi ikagorwa no gutera mu izamu, aho abakinnyi b’imbere barimo Biramahire Abeddy bagaragazaga igitutu no guhuzagurika.
Byasabye gutegereza ku munota wa 45+1 ku gitego cyatsinzwe na Joy-Lance Mickels ku ishoti yateye ari hanze y’uburuga rw’amahina, umupira uruhukira mu izamu.
Nyuma y’iminota ine, Kwizera Jojea yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza Biramahire Abbedy yamuhaye ahita awushyira mu rushundura.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi atsinze Grenada ibitego 2-0.
Amavubi yakomeje gukina neza mu igice cya kabiri ishaka igitego cya gatatu, akinira cyane mu kibuga cya Grenada.
Ku munota wa 57, Umutoza w‘Amavubi Stephen Constantineyakoze impinduuka, Hakim Sahabo na Uwineza Rene basimbura Kwizera Jojea na Biramahire Abeddy.
Ku munota wa 68, Kapiteni Bizimana Djihad, yatsinze igitego cya gatatu, ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, nyuma yo kureba ko umunyezamu wa Grenada ahagaze nabi.
Grenada yagowe no kwibona muri uyu mukino dore ko yagorwaga no kugera mu bwugarizi bw’Amavubi.
Ku munota wa 81’ Hakim Sahabo yatsinze igitego cya kane cy’Amavubi ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina ujya mu izamu.
Nta kindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye Amavubi y’u Rwanda anyagiye Grenada ibitego 4-0, isanga Estonia ku mukino wa nyuma yasezereyemo Kenya kuri penaliti 4-3, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino.
Amavubi yaherukaga kwinjiza ibitego bine mu mukino uwo ari wo wose ubwo yanyagiraga Repubulika ya Centrafrique ibitego 5-0 mu mukino wa gishuti wabaye mu 2021.
Umukino wa nyuma uzaba ku wa Mbere, uzabanzirizwa n’uw’umwanya wa gatatu uzahuza Grenada na Kenya. Imikino yose izabera kuri Stade Amahoro.














