Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryagize George Weah wayoboye Liberia akaba yarabaye umukinnyi ukomeye muri ruhago, Umuyobozi Mukuru w’Itsinda rya ‘Players’ Voice Panel’, ryashyizweho nk’igice cy’inkingi eshanu zo kurwanya irondaruhu.
Iri tsinda ryemejwe n’amashyirahamwe ya Ruhago 211 mu nama y’Inteko rusange ya 74 ya FIFA yateraniye i Bangkok muri Thailand tariki ya 17 Gicurasi 2024.
Ni tsinda rigizwe n’abahoze bakina Ruhago 16 mu bagabo n’abagore baturutse mu bihugu 14 byo ku Isi bayobowe n’Umunya- Liberia George Weah wegukanye Ballon d’Or akaba na Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Adebayor (Togo), Mercy Akide (Nigeria), Iván Córdoba (Colombia), Didier Drogba (Côte d’Ivoire), Khalilou Fadiga (Senegal), Formiga (Brazil).
Harimo kandi Jessica Houara (France), Maia Jackman (New Zealand), Sun Jihai (China PR), Blaise Matuidi (France), Aya Miyama (Buyapani), Lotta Schelin (Sweden), Briana Scurry (USA), Mikaël Silvestre (France) na Juan Pablo Sorín (Argentina) aho bazaba ari ba ambasaderi ku Isi yose mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya irondaruhu.
Perezida wa FIFA, Gianni Ifantino yavuze ko iri tsinda rizafasha mu burezi ku rwego rwose rw’umupira w’amaguru kandi bagateza imbere ibitekerezo bishya bigamije impinduka zirambye.
Bazaharanira impinduka mu muco w’umupira w’amaguru, bakanashyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu, atari amagambo gusa ahubwo banabikora haba mu kibuga no hanze yacyo.
Abagize iryo tsinda bitezweho uruhare rukomeye mu guhugura amatsinda atandukanye harimo n’abakinnyi bitabira amarushanwa y’urubyiruko ategurwa na FIFA ku bijyanye n’ivangura rishingiye ku ruhu bashingiye ku ngaruka iri vangura rigira ku bakinnyi no ku mupira w’amaguru muri rusange.
Iri tsinda kandi rizatanga ubufasha n’inama ngiro ku buryo abantu bashobora kwifatanya na bo mu guhangana n’ibi bikorwa, bimwe muri byo bifatwa nk’ibyaha mu bihugu byinshi.