FIFA yakajije ibihano ku bagaragaza irondaruhu mu kibuga
Siporo

FIFA yakajije ibihano ku bagaragaza irondaruhu mu kibuga

Imvaho Nshya

March 2, 2026

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yatangaje ko umuntu wese uzajya avuga apfutse umunwa ari mu kibuga by’umwihariko abakinnyi azaba agaragaza ikimenyetso cy’irondaruhu, aho ashobora kujya ahabwa ikarita itukura. Ni mu rwego rwo gufata ingamba zikomeye mu kurwanya irondaruhu rikomeje gufata indi ntera.

Ikibazo cy’irondaruhu ku bakinnyi b’umupira w’amaguru cyongeye kuzamura umwuka mubi cyane nyuma y’uko umukinnyi wa Benfica, Gianluca Prestianni ashinjwe na Vinicius Junior wa Real Madrid ku mwita inkende, mu mukino wa UEFA Champions League baheruka guhuriramo.

Uyu mukino wahagaze iminota 10 mu gice cya kabiri, ubwo Vinícius Júnior yagaragazaga ko yakorewe irondaruhu na Gianluca Prestianni ukinira Benfica, akabibwira Umusifuzi François Letexier, ndetse we na bagenzi be bikura mu kibuga by’igihe gito.

Mu kiganiro Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yagiranye na Sky News, yavuze ko umukinnyi uzajya ugira ikintu avuga mu kibuga yapfutse umunwa bikagira aho bihurizwa n’irondaruhu agomba kujya ahita ahabwa ikarita y’umutuku.

Ati: ”Niba umukinnyi apfutse umunwa avuga amagambo, kandi bikagira aho bihurizwa n’irondaruhu, agomba guhita ahabwa ikarita itukura. Hagomba kubaho ihame ko yaba yavuze amagambo atari akwiriye kuko niba nta cyo uhisha, kuki upfuka umunwa?”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hakwiye gutekerezwa no ku buryo bwo guhindura umuco aho umuntu ashobora gusaba imbabazi, akemera amakosa, maze igihano kikagabanywa.

Ati: “Dukeneye ibihano bitanga isomo kandi bifite ingaruka. Ariko tugomba no gutekereza ku guhindura imyumvire, umuntu ashobora gukora amakosa mu burakari, akayasabira imbabazi.”

Infantino kandi yanahishuye ko FIFA iri gutekereza ku mpinduka mu bihano bihabwa abahamijwe ivangura iryo ari ryo ryose.

Ubusanzwe, umukinnyi wahamijwe icyaha cy’irondaruhu ashobora guhabwa igihano cyo kudakina imikino nibura 10.

Biteganyijwe ko izo mpinduka zizemezwa mu mategeko n’akanama gashinzwe amategeko y’umupira w’amaguru (IFAB) muri Mata 2026 mbere yo gutangira gukurikizwa mu Gikombe cy’Isi, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2026.

Gianluca Prestiani wa Benfica yahanwe kubera irondaruhu yakoreye Vinicius Junior
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yavuze ko umukinnyi uzajya avuga apfutse umunwa ari mu kibuga ashobora kujya ahabwa ikarita itukura

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA