Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryategetse Rayon Sports FC kwishyura Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ wahoze ari umutoza wayo, amadolari ya Amerika ibihumbi 22,5 [22,5$ arenga miliyoni 30 Frw] kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Muri Mata 2025 ni bwo Rayon Sports yahagaritse Robertinho imushinja uburwayi, nyuma yo kutishimira icyemezo iyi kipe yafashe cyo kumuhagarika.
Yatanze ikirego asaba kwishyurwa imishahara ye yo kuva muri Mutarama 2025 kugeza umwaka w’imikino urangiye muri Kamena 2025.
Mu ibaruwa FIFA yandikiye impande zombi ku wa 12 Kanama 2025, yazimenyesheje ko Rayon Sports ifite “iminsi 45 gusa yo kuba yishyuye uwayireze 22.500$”.
Ibi nibiramuka bidakozwe bishobora kuzayigiraho ingaruka zo kuba itemerewe kwandikisha abakinnyi b’imbere mu gihugu n’abo hanze, inshuro eshatu zikurikiranya mu gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Robertinho wahembwaga amadolari y’Amerika 5 000 buri kwezi, ntabwo yahembwe amezi atandatu.
Uwo Munya Brésil aherutse kugirwa Umutoza mushya wa Jeddah SC yo muri Saudi Arabia mu mwaka w’imikino utaha wa 2025/26.