Umunyarwandakazi Dusabejambo Marie-Clémentine yanditse amateka y’uko filime ye yise “Ben’Imana” igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatoranyijwe mu cyiciro cya Filimi nshya, zirimo ubudasa kizwi nka “Un Certain Regard”, mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema ku Isi “Cannes Film Festival” rya 2026.
Iyo filimi yayishyizwe ku rutonde rw’izizahatana muri ayo marushanwa muri Cannes, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2026. Ni ubwa mbere filime yayobowe n’Umunyarwanda igeze mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa cya Cannes ikaba igezemo nyuma y’iyitwa Munyurangabo yakigezemo mu 2007.
Ni filimi na yo ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yayobowe n’Umunyamerika, Lee Isaac Chung. Umuyobozi ushinzwe gutoranya filime muri Cannes, Thierry Frémaux, yashimye uburyo iyo filime ikozemo agaragaza ko ifite ubuhanga kuba umuntu yaba akoze filime ku nshuro ya mbere ikaba yemerewe kujya mu marushanwa ya filime nziza. Ati: “Ben’Imana’ ni filime itangaje cyane ku muntu uri gukora iye ya mbere ndende”.
Byagaragajwe ko iyo filime yakozwe mu gihe cy’imyaka irenga 10, ikaba ivuga ku buzima bw’uwiswe Veneranda, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma akiyubaka ashingiye ku bumwe n’ubudaheranwa, akanafasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere.
Iyo filime igaragaza ubuzima bwe busa n’ubuhagaze neza buhindurwa n’uko umukobwa we w’umwangavu atwita, bigatuma yongera guhura n’ibikomere by’amateka ndetse n’ibibazo byo kwiyubaka mu muryango bitarakemuka. Ibi bituma Veneranda asubira mu rugendo rwo kwisuzuma, aho yibaza ku kubabarira n’uburemere bw’amateka mu buzima bwe n’umuryango we.
Muri iyo filime hagaragaramo abakinnyi barimo Clémentine U. Nyirinkindi, Isabelle Kabano, Kesia Kelly Nishimwe, Leocadie Uwabeza, Antoinette Uwamahoro na Aime Valens Tuyisenge. Icyiciro cya ‘Un Certain Regard’ muri Cannes Film Festival kizwiho kugaragaza filime zidasanzwe z’abanditsi bakizamuka cyangwa bazanye uburyo bushya bwo kubara inkuru. Gutoranywa kwa filimi ya Dusabejambo bishyira izina rye mu bazamuka neza ku rwego mpuzamahanga.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yishimiye iyo ntambwe Filime ya “Ben’Imana” yagezeho. Yavuze ko bishimangira ko Abanyarwanda bakwiye kwivugira inkuru z’amateka y’u Rwanda. Yanditse ati: “Filime ‘Ben’Imana’, ya Marie-Clémentine Dusabejambo, yatoranyijwe mu cyiciro cya ‘Un Certain Regard’ muri Festival de Cannes. Mu gihe cyo kwibuka, uburyo inkuru zacu zivugwamo n’abazibara byose biba bigomba kwitabwaho.”
Uretse kuba igeze mu cyiciro cya ‘Un Certain Regard’, mu 2025 ‘Ben’Imana’ yahawe inkunga ya Sørfond yo muri Norvège, inegukana ibihembo birimo ibihumbi 40$ bya Red Sea Souk Post-Production Award n’inkunga ya Filmmore ifite agaciro k’ibihumbi 32,500 by’Amadolari y’Amerika.
Biteganyijwe ko iserukiramuco “Cannes Film Festival” rya 79 rizaba kuva tariki 12 kugeza 23 Gicurasi 2026 mu Bufaransa. Muri iri serukiramuco, hazagaragaramo n’abayobora Filime, bakomeye ku Isi barimo Pedro Almodóvar, Asghar Farhadi na Hirokazu Kore-eda.

