Umuryango FPR Inkotanyi wavuguruye inzego z’imiyoborere zawo, hongerwamo Visi Perezida wa Kabiri n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije ndetse havuka urwego rushya rw’Inararibonye.
Ibi bimwe mu byagaragarijwe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Nama Nkuru ya 17 iteranye guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, iyobowe na Chairman w’Umuryango akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Aya mavugurura yasize Visi Perezida wa Mbere wa FPR Inkotanyi akomeje kuba Consolée Uwimana, wari usanzwe muri izo nshingano, Visi Perezida wa Kabiri aba Kayisire Marie Solange.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru yabaye Amb. Bazivamo Christophe asimbuye Gasamagera Wellars, undi mwanya mushya washyizweho ni Umunyamabanga wungrije wagizwe Gasana Karasanyi Stephen.
Amb. Bazivamo yari ahagarariye inyungu z’u Rwanda muri Nigeria, Niger na Burkinafaso kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.
Iyi nama Nkuru y’Iminsi ibiri, ihurije hamwe abanyamuryango barenga 2200, bari kuganira ku ngingo zireba iterambere ry’u Rwanda.
Umwanya w’Inararibonye na wo winjiye mu nzego z’Umuryango FPR Inkotanyi, mu gihe hari hasanzweho abagishwanama babarizwaga mu Ihuriro ry’Inararibonye.



