François Bazaramba, wari Umupasitoro w’Ababatisita mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, yaguye muri gereza ya Filnand aho yarangirizaga igifungo cya burundu yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitangazamakuru byo muri Finland bitangaza ko Bazatamba wari ufite imyaka 76 y’amavuko, yasanzwe yapfuye muri Gereza ya Kerava iherereye mu bilometero 30 uvuye mu Murwa Mukuru wa Finland, Helsinki, ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026.
Gereza ya Kirava ni yo yafungiwemo guhera mu mwaka wa 2012 kuva yakatirwa igifungo cya burundu, gusa bikaba bivugwa ko umurambo we wabonywe mu gace gakorerwamo ibikorwa byo kwiyuka (sauna)
Polisi ya Finland yatangaje ko yatangiye iperereza ryimbitse ku ntandaro z’urupfu rwe mu gihe abayobozi b’igororero yaguyemo bo bataragira icyo batangaza.
Bazaramba yageze muri Finland mu mwaka wa 2004 ahita asaba guhabwa ubuhungiro, ariko ubusabe bwe burangwa kubera ibyaha yakekwagaho.
Yatawe muri yombi mu mwaka wa 2007 nyuma y’imyaka yari ishize akorwaho iperereza ryimbitse ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yaje gukatirwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa b’ibyaha byo gushishikariza abantu gukora Jenoside no kugira uruhare rutaziguye mu bwicanyi bw’abasivili b’Abatutsi.
Urukiko rw’Ubujurire rwa Helsinki rwamuhamije ibyaha bibiri by’ingenzi ari byo kugira umugambi wo gutsemba Abatutsi bi muri Maraba, ubu ni mu Karereka Huye ndetse ni gukwirakwiza ingengabitekerezo ahamagarira rubanda gusohoza uwo mugambi.
Urwo rukiko rwahamije ko Bazaramba yayoboye ibitero byatumye abaturage b’inzirakarengane basaga 5.000 bahasiga ubuzima, by’umwihariko i Nyakizu, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
Abashinjacyaha bavuze ko Bazaramba yateguye ndetse akomeza gusigasira amarondo na za bariyeri, ibyo byose bituma Abatutsi barokotse bahunga ibyabo maze biratwikwa ibindi birasenywa.
Bazaramba yaburanye ahakaa ibyaha byose yashinjwaga muri uru rubanza rwari rubaye urwa mbere ruburanishirijwe muri Finland hakurikijwe amategeko mpuzamahanga, ku muntu ushinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyinasiye inyokomuntu.
