Frank Gashumba n’umugore we Malaika bibarutse imfura yabo
Imyidagaduro Mu Mahanga

Frank Gashumba n’umugore we Malaika bibarutse imfura yabo

MUTETERAZINA SHIFAH

September 15, 2025

Umuherwe akaba n’umusesenguzi wa politiki wo muri Uganda Frank Gashumba, yatangaje ko we n’umugore we Patience Malaika Mutoni baherutse gushyingianwa bibarutse umwana.

Ni inkuru yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mberet ariki 15 Nzeri 2025, ubwo yari kuri Radio 4, avuga ko umwana na Nyina bameze neza.

Yagize ati: “Nishimiye gutangaza ko twabarutse umwana mu muryango wacu. Umugore wanjye Malaika n’umwana bose bameze neza.”

Uyu mugabo usanzwe uzwi nk’umusesenguzi mu by’imibereho na Politiki yavuze N’ubwo yatangaje iyo nkuru nziza ariko yirinze gutangaza igitsina cy’umwana, amakuru ahari avuga ko uwo mwana yaba ari umukobwa.

Uyu mwana wa Frank Gashumba na Mutoni Patience Malaika bibarutse aje ar’imfura ya Mutoni mu gihe Gashumba we akurikije inkumi ye ibica bigacika ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda Sheilah Gashumba w’imyaka 29, uwo mwana akaba ari Ubuheta bwa Frank Gahsumba.

Frank Gashumba aherekejwe n’inshuti n’umuryango berekeje mu karere ka Sembabule tariki 15 Gicurasi 2025, bajyanywe n’umuhango wo guhango gusaba no gukwa   umukunzi we Mutoni Patience Malaika.

Uyu muryango wungutse umwana nyuma y’amezi ane gusa bakoze ubukwe bwa Kinyarwanda buzwi nko gusaba no gukwa ibyavugishije abatari bake bigakurura impaka ku mbuga nkoranyambaga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA