Gaby Kamanzi yiseguye ku bakunzi be
Imyidagaduro

Gaby Kamanzi yiseguye ku bakunzi be

MUTETERAZINA SHIFAH

April 6, 2024

Umuhanzi ufite izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Irene Ingabire Kamanzi uzwi cyane nka Gaby Kamanzi, yiseguye ku bakunzi b’ibihangano bye ku bwo gutinda kubategurira igitaramo ndetse no kubasezeranya Alubumu ariko ntiboneke.

Uyu muhanzi uzwi cyane kandi ukunzwe ku bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagarutse ku mpamvu zakomeje kumudindiza mu gutegura igitaramo no gushyira ahagaragara umuzingo we zirimo ingendo yagize.

Ati: “Niseguye ku bantu kuko nzi ko byabababaje ari benshi, kuko buri gihe navugaga ngo uyu mwaka ndakora igitaramo, hagashira umwaka, ibiri, itatu, mbiseguyeho mwese icyo navuga ni uko gutegura ikintu bisaba ko uba witeguye, kandi aba afite n’ubushobozi buhagaze neza ndetse n’ibyo atanga (Alubumu).”

Akomeza agira ati: “Kugeza ubu nakomeje gutegura umuzingo wanjye wa kabiri, kubera ko mba nshaka ibintu byiza cyane byatumye itinda muri sitidiyo, kubera ko mba nshaka gutanga ibintu bitunganye kandi  binoze, uretse ko nyuma yo gushyira ahagaragara umuzingo wanjye wa mbere nagize ingendo nyinshi, kandi iyo udatuje ngo ukore neza ibintu byawe biragorana.”

Gaby Kamanzi akomeza asobanura ko ingendo yagiriye mu bihugu bitandukanye byakomeje kudindiza umushinga wo gutunganya umuzingo we, kubera ko atashoboraga guhuza gahunda n’abatunganya indirimbo (Producers) kugeza igihe n’icyorezo cya covid 19 cyahise kibizambya burundu, gusa asezeranya abakunzi be ko nubwo hashize imyaka igera mu icumi nta gikorwa abategurira muri uyu mwaka noneho uko byagenda kose azabategurira igitaramo.

Ubwo yagarukaga ku ndirimbo ye nshya yise Ndakomeye, Gaby yavuze ko nk’umwana w’Imana iyi ndirimbo imwumvisha ko afite isezerano ryayo kandi ko uwayumva wese ari cyo yagakuyemo.

Ati: “Indirimbo yitwa Ndakomeye ariko navuga ko ifite amazina abiri, kuko harimo n’iryo kuvuga ngo mfite isezerano, Imana ihora itanga amasezerano ku bana bayo, nanjye mfite isezerano ry’uko hari igitaramo kizaba kirimo abantu benshi, benshi cyane nzakora kandi bisa nk’aho atari mu Rwanda.”

Agaruka ku bimaze iminsi bivugwa ku bukwe bwe ndetse ko n’umukunzi we yamenyekanye, ubwo bari mu gitaramo cya Tonzi yavuze ko atari byo.

Ati: “Umusore babonye nta kiri hagati yanjye na we, ni umuvandimwe kandi ni inshuti yanjye, yabonye ikanzu yangoye ubwo nari mvuye kwifotoza (kuri red carpet) ambaza niba yamfasha, nuko amfata ukuboko nanjye mfata ikanzu amfasha kuzamuka esikariye dusubira muri sale, buriya hari ikintu mfite cyo gutangaza nabivuga sinabihisha, kuko ni ibyishimo kuri twese sinzabihisha, nta nubwo nzabitinza nzabibabwira mwitegure ubukwe.”

Yongeraho ati: “Iyo uhuye n’umuntu w’umukirisitu ukamwishimira urapfukama ugasenga ukabaza Imana niba ari we wa nyawe, ntabwo kubona umuntu ugahita wihuta bikwiye, kuko hari igihe uvuga uti hari ukuntu mbona byatinze reka nirukanke, genda buhoro kuko hari ubwo ureba umuntu ukabona arakunyuze ariko Imana ikakubwira ko atari we, rero kwemera Imana ikaguhitiramo ni ingenzi, mu masezerano mfite harimo n’iry’ubukwe igihe buzabera ntabwo nkizi Imana ni yo ibizi.”

Kugeza ubu Gaby Kamanzi afite umuzingo umwe akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo Amahoro, Arankunda, Neema ya Goligota, Ndakomeye n’izindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA