Gahagarika amasezerano na Arsenal ntabwo ari igitutu – Perezida Kagame
Siporo

Gahagarika amasezerano na Arsenal ntabwo ari igitutu – Perezida Kagame

SHEMA IVAN

November 27, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko kuba u Rwanda rugiye guhagarika amasezerano y’imikoranire na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, ntaho bihuriye n’igitutu cy’Abanya-Burayi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tariki ya 19 Ugushyingo 2025, nibwo u Rwanda na Arsenal byatangaje ko ubwo umwaka w’imikino wa   2025/2026 uzaba urangiye muri Kamena 2026 bazatongera amasezerano y’imikoranire mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda yari amaze imyaka umunani.

Mu bihe bitandakanye abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye bagerageza gushaka gusaba amakipe arimo Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa guhagarika amasezerano y’imikoranire bafitanye n’u Rwanda ariko bimwa amatwi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 26 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yatangaje ko guhagarika amasezerano ya Visit Rwanda na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, ntaho bihuriye n’igitutu cy’Abanya-Burayi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Ubufatanye nk’ubu tumaze igihe dufite mu myaka umunani ishize, ni ubufatanye bw’ubucuruzi. Ubufatanye bushingiye ku bucuruzi bushobora gusubirwamo inshuro zitandukanye, kubera ko bwagombaga kuganirwaho buri gihe runaka.”

Yakomeje avuga ko mu masezerano y’u Rwanda na Arsenal yahagaritswe ku bwumvikane bw’impande zombi nyuma yo kwemeranywa ko u Rwanda rudashobora kubona zimwe mu ngingo rwasabaga nk’umufatanyabikorwa.

Ati: “Muribuka RDC ihora ijya mu Bwongereza yijujutira ubufatanye bwacu na Arsenal, baviuga bati oya ntimushobora gukora ibyo n’igihugu kimeze uku, bagiyeyo bavuga byinshi bitandukanye, bagiyeyo kuva iyi ntambara yatangira.

Bakomeje kukigira ikibazo, ahubwo bagiye no muri PSG, ariko ntacyo byatanze. Abantu barabasobanuriye dukomeza ubwo bufatanye kandi mur icyo gihe ni bwo twagize n’abandi bafatanyabikorwa bashya.”

Yakomeje agaragaza uburyo igitangaje ari uko RDC imaze kubona ko ibyo yashakaga bidashobotse, na yo yatangiye gushaka amakipe anyuranye bagirana ubufatanye.

Yavuze ko iki cyemezo cy’u Rwanda na Arsenal kitazamubuza gukomeza kuba umukunzi w’iyi kipe yo mu Bwongereza cyangwa kujya kureba imikino yayo.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana aho abasura u Rwanda bageze miliyoni 1.3 mu mwaka wa 2024, naho amafaranga avuye mu bukerarugendo akagera kuri miliyoni 650 z’amadolari ya Amerika, yiyongereyeho 47% uhereye igihe ubu bufatanye bwatangiriye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA