Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no Guhimbaza Imana Aline Gahongayire abinyujije mu ndirimbo ye nshya yashyize ahagaragara yise September Six (Nzeri 6) yashimangiye ko ibihe bigoye byaba isoko y’amahoro no gukomera.
Muri iyi ndirimbo agaruka cyane ku gahinda yagize nyuma yo gutwita akitegura kwakira no gusasira umwana we ariko kandi akaza kumwakira atari muzima akamushyingura, ibyo avuga ko yamusasiya mu mva aho kumusasira mu buriri nkuko yari yabiteguye.
Mu magambo yayiherekeresheje, Aline Gahongayire yahamije ko Imana yamukomeje ibyo bihe bikamubera intangiriro y’urugendo rwiza.
Yagize ati: “Buri wese afite inkuru ye yihariye yo kuvuga. Dore kimwe mu bice byo mu gitabo cy’ubuzima bwanjye, cyitwa Nzeri 6. Ni kimwe mu bice byijimye nanyuzemo, ariko nanone ni cyo cyabaye intangiriro y’urugendo rw’ukwizera rwangejeje ku mahoro atemba mu mutima wanjye nk’amazi y’umugezi. Ubu noneho, nshobora rwose kuvuga nti NDANYUZWE!”
Ni indirimbo yanditswe na Aline Gahingayire wafatanyije na Jules Popiyeeh mu buryo bw’amajwi, naho mu buryo bw’amashusho yatunganyijwe na Eliel Filmz.
Ni indirimbo Gahongayire avuga ko yayikoze ngo akomeze benshi mubacibwa intege n’ibyo banyuramo bikomeye kandi biremerereye amarangamutima yabo.
Iyi ndirimbo Gahongayire ayishyize ahagarabara mu gihe hashize imyaka igera 10 apfushije imfura ye kuko yapfuye tariki 6 Nzeri 2024.
Ni indirimbo avuga ko yamugoye kuyikora, kuko bwa mbere ajya muri studio yaganjwe n’amarangamutima agataha adakoze icyari cyamuzinduye, gusa ngo mu kubura umwana we, havuyemo ibikorwa byo gufasha abandi bana babaye kubona ibisabwa birimo kwiga, kwivuza, kwambara, kurya n’ibindi, ari nabyo avuga ko byamuhaye imbaraga zo gukora iyo ndirimbo.
Muteterazina Shifah