Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje ko mu banyeshuri ibihumbi 425 bagomba gusibira mu byiciro bitandukanye by’amashuri abanza muri bo 63,8% bimutse binyuze muri gahunda nzamurabushobozi.
Byagarutsweho n’Umuyobozi wa REB, Mbarushimana Nelson mu kiganiro Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, bagiranye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’ibigo biyishamikiyeho, byibanze ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024.
Mu biruhuko binini by’umwaka w’amashuri wa 2023-2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwamenyesheje ababyeyi bose bafite abana biga mu mwaka wa mbere, uwa Kabiri, n’uwa gatatu w’amashuri abanza mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, batashoboye kwimuka muri uwo mwaka w’amashuri ko hari gahunda nzamurabushobozi yabateganyirijwe.
Iyo gahunda yakozwe kuva tariki ya 29 Nyakanga kugeza tariki ya 30 Kanama 2024, ababyeyi bakaba barasabwaga kohereza abana bose batsinzwe kugira ngo bafashwe gusubirirwamo amwe mu masomo, harimo Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Imibare.
Abarimu bigisha ayo masomo mu bigo byose bya Leta ndetse n’ibifatanya na yo ku bw’amasezerano, na bo basabwaga gusubira ku mashuri gufasha abo bana bakabasubiriramo amasomo, kugira ngo barebe ko bakwimukira mu myaka ikurikiyeho.
Dr. Mbarushimana yavuze ko iyo gahunda yatumye abanyeshuri bamenya amasomo bari baratsinzwe biganaga mu gihe gisanzwe.
Yagize ati: “Iyi gahunda twakoresheje mu mwaka ushize mu biruhuko, aho abanyeshuri ibihumbi 425, bagomba gusibira, ariko noneho mu kuyitangiza iza gutanga umusaruro, aho 63,8%, babashije kwimuka kandi barashoboraga gusibira.”
REB ivuga ko iyo gahunda ikomeje no muri uyu mwaka w’amashuri 2024/2025, guhabwa abanyeshuri bo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza n’abiga mu yisumbuye bo mu myaka ya Gatatu n’uwa Gatandatu.
Dr. Mbarushimana yagize ati: “Mu mpera z’icyumweru abatarabashije gutsinda neza baritabira, abarimu bakabafasha natwe, tukabona bitanga umusaruro.”
Yakomeje avuga ko iyo Gahunda ya nzamubarabushobozi yitezweho kuzamura ubumenyi bw’abanyeshuri no kuzamura ireme ry’uburezi muri rusange.